00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi (Urban Boys) yanyuzwe n’ikirere cya Dubai

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 15 February 2014 saa 10:24
Yasuwe :

Niyibikora Safi, umwe mu basore babarizwa mu itsinda rya Urban Boys, aratangaza ko mu minsi mike amaze i Dubai, ahigiye byinshi byafasha bagenzi be mu bikorwa bigendanye n’ubuhanzi.
Uyu musore uherutse gusaba ko abamuhamagara bajya banashyira Madiba ku izina rye, avuga ko icy’ingenzi yabashije kubona ari uko Dubai habereye kuhafatira amashusho y’indirimbo.
Safi Madiba ati: “Nabonye ahantu heza ho gufatira amashusho y’indirimbo, uwahageza abahanzi bose bo mu Rwanda, mu Rwanda ni heza (…)

Niyibikora Safi, umwe mu basore babarizwa mu itsinda rya Urban Boys, aratangaza ko mu minsi mike amaze i Dubai, ahigiye byinshi byafasha bagenzi be mu bikorwa bigendanye n’ubuhanzi.

Safi i Dubai yambaye nk'Abarabu

Uyu musore uherutse gusaba ko abamuhamagara bajya banashyira Madiba ku izina rye, avuga ko icy’ingenzi yabashije kubona ari uko Dubai habereye kuhafatira amashusho y’indirimbo.

Safi Madiba ati: “Nabonye ahantu heza ho gufatira amashusho y’indirimbo, uwahageza abahanzi bose bo mu Rwanda, mu Rwanda ni heza ariko ni hato, urebye ahantu hose abantu baba barahakoreye nta hantu hashya hahari, inaha (Dubai) ho ni heza, hari ikirere cyiza habereye amashusho.”

Safi ati: "Dubai ni heza"

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Safi yavuze ko ashingiye kuri byinshi yabonye i Dubai, hari byinshi we na Urban Boys bashobora kuhakorera mu minsi iri imbere harimo no kuba bahafatira amashusho y’ indirimbo zabo.

Safi yagiye i Dubayi ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2014, avuga ko ari mu rwego rwo gutembera no kuruhuka mu mutwe, avuga ko ashobora kuza mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 gashyantare 2014.

Safi

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages