Iki gitaramo gisazwe kiba kikaririmbwamo n’umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda kuri iyi nshuro hatumiwe itsinda “Urban Boyz” ryataramiye muri "Club Rouge" nk’uko bisanzwe tariki 16 Ugushyingo.
Safi wo muri Urban Boyz, aganira na IGIHE yagise ati “Twataramiye Abanyarwanda n’abagande baba muri Uganda barishima cyane bautangarije ko ari bwo bwa mbere babonye igitaramo nk’icyo twakoze I Kampala”
Ati “Gusa ntitwabashije guhita dukorerayo ibindi bikorwa nko gukorerayo indirimbo zacu no gukorana n’abandi bahanzi bo mu gihugu cya Uganda ariko bamwe twarabonanye, ahanini kwihuta kwacu kwatewe n’uko twagombaga gukora ibitaramo turirimba muri Tour du Rwanda iri kuba”.
Urban Boyz baririmbanye n’abahanzi Ray Signature n’abandi, mu gihe ubushize ubwo Knowless yataramaga yari kumwe na Chameleon n’abandi bahanzi bakunzwe mu gihugu cya Uganda.
Aba basore batangaza ko bashimishijwe no kubona zimwe mu ndirimbo zabo zikinwa cyane ku matelevizyo yo mu gihugu cya Uganda ndetse zikunzwe nka “Take it Off”, “Barahurura”, “Kelele”, “Kubita” n’izindi.


















TANGA IGITEKEREZO