Abaririmbyi 3 bagize itsinda rya Urban Boys, berekeje i Burayi kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2014 ahagana saa moya z’umugoroba, aho bagiye mu gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2014 i Birmingham Palace mu Bubiligi.
Baherekejwe na bamwe mu nshuti zabo ndetse na Sandrine Uwimbabazi, ukora muri Team production ari nayo yateguye igitaramo Urban Boys igiyemo, Urban Boys bahagurutse i Kanombe mu masaha y’umugoroba.
Si ubwa mbere Urban Boys berekeza i Burayi kuko baherukaga gukorerayo ibitaramo mu mpera z’umwaka ushize wa 2013.
Mu minsi ishize nibwo IGIHE yari yatangaje ko aba bahanzi bagiye gusubira i Burayi bakazenguruka bakora ibitaramo. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Safi Madiba, yatangaje ko iyi gahunda isa n’iyahindutse kuko aho kuririmba no kugira ibikorwa byinshi i BUrayi, bazakora igitaramo kimwe.
Ibi kandi baje kubishimangira ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE ku kibuga cy’indege i Kanombe, mbere gato yo gufata indege.
Safi yaagize ati: “Tuzaririmba ku itariki 8, ku itariki 10 tuzaba twagarutse i Kigali, tuharengeje ntabwo twarebana neza na Bralirwa.”
Amarushanwa baheruka kujyamo ya PGGSS 4 niyo yatumye Urban Boys ihindura gahunda yari yateganyije, yo gutaramira mu bihugu byinshi i Burayi no kuhagirira izindi gahunda zirimo gufata amashusho y’indirimbo zabo nk’uko bari babitangaje mbere.
Urban Boys i Burayi izitabira ibirori byo gutora Umwali Belgique bizaba ku munsi mpuzamahanga w’umugore, tariki 08 Werurwe 2014. Muri iki gikorwa niho Urban Boys izaririmba.


















TANGA IGITEKEREZO