Abasore Nizzo, Safi na Humble bagize itsinda rya Urban Boys, baritegura kongera kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuhataramira, nyuma yo gukubukayo mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2013.
Amakuru IGIHE yatangarijwe na Safi usigaye uniyita Madiba, avuga ko kuri iyi nshuro bazajya i Burayi, ariko noneho bakazenguruka mu bihugu byinshi.
Safi yagize ati : « nibyo koko tugiye gusubira i Burayi, tuzajya mu Bubiligi, Ubufaransa, Ubwongereza ndetse n’Ubusuwisi birashoboka n’ubwo ho tutaramenya neza gahunda yaho.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Safi yavuze ko uru rugendo rutandukanye n’urwo baherukaga kugirirayo.
Ati : «Ubushize, twagiye mu Bubiligi gusa, ariko ubu navuga ko tugiye kuzenguruka Uburayi, ni tour tugiye gukora mu Burayi kuko urabona tuzajya mu bihigu birenga 3.»
Urban Boys, bavuga ko bazerekeza i Burayi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe kuko bazagirira igitaramo cya mbere mu Bubiligi kuwa 08 Werurwe 2014.
Nyuma yaho, bazakomeza bagire ibitaramo ndetse nyuma y’icyunamo babone kwerekeza mu Bwongereza. Safi ati : « Icyunamo kizaba turi i Burayi. »
Babajijwe niba batazagira gahunda ndende ku buryo byatuma baguma i Burayi, Safi yagize ati : « Ubushize twabanje kwereka abanyarwanda ko dukunda igihugu cyacu, dukora icyatujyanye turagaruka, ntabyo gutoroka cyangwa kwigumirayo rwose, n’ubu nta kibazo niturangiza tuzagaruka mu rwatubyaye, wenda tuzatinda kubera ko ubushize yari concert ubu akaba ari tour y’Uburayi ariko tuzagaruka. »
Urban Boys kandi ishobora kugirirayo izindi gahunda harimo no gufata amashusho y’indirimbo zabo.
Nk’uko Safi yakomeje abitangaza, ngo hari indirimbo bakoranye na Riderman yitwa My Queen bashobora kuyikorerayo amashusho.
Ibi bikaba bituma Riderman nawe ashobora kwerekeza i Burayi n’ubwo ngo bitarajya ku murongo neza.


















TANGA IGITEKEREZO