Nyuma yo gusezererwa rugikubita mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 4, itsinda rya Urban Boys riravuga ko ritarenganyijwe ubwo ryasezererwaga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Safi umwe mu bagize Urban Boys, yavuze ko ntawe bafite icyo bapfa mu batanze manota cyangwa abateguye irushanwa bityo, ibyababayeho niko byagombaga kugenda, akanavuga ko hari ikindi kibazo cy’uko ibyabaye binyuranye n’izina rya PGGSS.
Safi ati: “Twebwe ntabwo nzi icyo abatangaga amanota bagendeyeho, tumaze kujyamo inshuro 3, tuzi icyo irushanwa risobanura n’icyo rigamije, rigamije kurebe umu-star mu ba-star, bakarebye ibikorwa by’umuntu bakagira ibyo bagena, nk’indirimbo yakoze, bakavuga ngo uyu muntu ni umustar mu bandi, bakareba ibihembo yatwaye, ibitaramo yakoze n’ibindi…kuririmba numva ko tutaririmbye nabi, niba barababwiye ngo murebe imyenda simbizi, ibyo bakurikije buriya nibyo bari babwiwe, gusa twe twarabyemeye kandi buriya ntabwo twarenganyijwe."
Abajijwe ikibazo cy’abavuga ko baririmbye ‘Ancilla’ kandi atari iyabo, Safi yavuze ko baririmbye ‘Ancilla’ isubiyemo kandi yo bayifitiye uburenganzira.
Ati: “Kuririmba twaririmbye Ancilla, ni indirimbo yacu iyo twasubiyemo niyo twaririmbye, ariko muri rusange ntacyo dupfa na Bralirwa cyangwa abatangaga amanota, kuvamo twabyakiriye neza twebwe, ndunga mu byo Kamichi yavuze ko Bralirwa wenda yazanye ikintu cyo kuzamura abahanzi bashya, gusa binyuranyije n’izina ry’irushanwa.”
Abajijwe ibyo bateganya muri iyi minsi mu rwego rwo kuziba icyuho cy’irushanwa bananiwe gukomezamo, Safi yavuze ko bagiye kongera kubyutsa ibitaramo bagombaga gukorera mu Burayi bigasubikwa kubera PGGSS4.
Ati: “Tujya kujya mu Bubiligi twagombaga kujya ahantu hatandukanye, tugiye kongera kubisubiramo, turategura n’urugendo muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Nyakanga, tuzakomeza dukore nta gucika intege.”
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Urban Boys yaba iri mu biganiro n’abacuruza ikinyobwa cya Guinness ngo babe bababera abambasaderi. Aya makuru yemejwe na Safi gusa ngo baracyaganira. Ati: “Guinness twaravuganye ariko ntabwo turarangiza ibiganiro.”
Ku bakunzi ba Urban Boys bari babategereje mu ntara mu bitaramo bya PGGSS4, yo ivuga ko bazabageraho mu bindi bitaramo. Ati: “Ikintu navuga, abafana ntibagire ikibazo, n’ubwo Guma Guma ijya mu gihugu hose ariko n’ubundi tuzajya tubegera mu bindi bitaramo. Kutubona bazakomeza batubone.”
Reba uko byari byifashe ubwo Urban Boys yerekwaga umuryango:


















TANGA IGITEKEREZO