00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boys yagize icyo ivuga ku mashusho ya ‘Ancilla’ irimo abakobwa bambaye ubusa

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 10 February 2014 saa 09:12
Yasuwe :

Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Ancilla, itsinda rya Urban Boys ryagize icyo rivuga ku butumwa bwakomeje gucicikana buvuga ko bakoresheje abakobwa bambaye ubusa muri iyi ndirimbo.
Mu kiganiro Nizzo wo muri iri tsinda yagiranye na IGIHE yavuze ko bafashe amashusho y’iyi ndirimbo bagendeye ku bigezweho.
Ati: “Twe tugana aho isi igeze, twakoze ariya mashusho tubizi kandi tubishaka, ikibi ni iyo dushyiramo abakobwa bambaye ubusa buri buri, twe twigana aho abandi bageze, (…)

Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Ancilla, itsinda rya Urban Boys ryagize icyo rivuga ku butumwa bwakomeje gucicikana buvuga ko bakoresheje abakobwa bambaye ubusa muri iyi ndirimbo.

Humble wo muri Urban Boys mu ndirimbo Ancilla

Mu kiganiro Nizzo wo muri iri tsinda yagiranye na IGIHE yavuze ko bafashe amashusho y’iyi ndirimbo bagendeye ku bigezweho.

Ati: “Twe tugana aho isi igeze, twakoze ariya mashusho tubizi kandi tubishaka, ikibi ni iyo dushyiramo abakobwa bambaye ubusa buri buri, twe twigana aho abandi bageze, kandi mujya mureba iz’ahandi nta gishya kirimo hariya, ibintu birahinduka, ubu se dukomeze dukore indirimbo ku ma-cassette kugira ngo tugumane ibya cyera?”

Nizzo muri iyi ndirimbo

Abajijwe aho bakomoye abakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo yavuze ko ari abanyarwandakazi. Ati: “Abakobwa barahari ni abo mu Rwanda, cyakoze harimo umwe wabaga mu Bwongereza ari mu Rwanda kandi ni umunyarwandakazi.”

Amwe mu mashusho ari muri iyi ndirimbo
Urban Boys bakinishije Jay polly muri iyi ndirimbo

Nizzo yakomeje avuga ko Urban Boys ikora amashusho meza i Kigali abantu bose babizi, akaba ahamya ko n’ay’iyi ndirimbo ari meza, ndetse n’izindi zizakurikiraho zizaba ari nziza kurushaho.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages