00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz bafatiye amashusho y’indirimbo “Girlfriend” mu Bubiligi, banasabwa kuzajya Canada

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 16 March 2014 saa 07:52
Yasuwe :

Mu gihe cy’iminsi umunani abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz baheruka kumara ku mugabane w’u Burayi, babashije gufata amashusho y’indirimbo nshya bise “Girl Friend”, banabona amasezerano yo kuzajya gukorera ibitaramo muri Canada muri Nzeri uyu mwaka. Aba bahanzi bari bagiye kuri uyu mugabane, mu gitaramo cyabereye ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi kuwa 8 Werurwe 2014, igitaramo bakoze cyitabiriwe n’abantu benshi.
Aganira na IGIHE, umuraperi Humble Jizzo, yavuze ko igihe bagombaga (…)

Mu gihe cy’iminsi umunani abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz baheruka kumara ku mugabane w’u Burayi, babashije gufata amashusho y’indirimbo nshya bise “Girl Friend”, banabona amasezerano yo kuzajya gukorera ibitaramo muri Canada muri Nzeri uyu mwaka.

Urban Boys i Kanombe mbere yo kwerekeza i Burayi. Aha bahabwaga impapuro z'inzira.

Aba bahanzi bari bagiye kuri uyu mugabane, mu gitaramo cyabereye ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi kuwa 8 Werurwe 2014, igitaramo bakoze cyitabiriwe n’abantu benshi.

Aganira na IGIHE, umuraperi Humble Jizzo, yavuze ko igihe bagombaga kumara i Burayi cyabaye gito bitewe n’impinduka zaje mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yo kubanza kurushanwa mbere y’uko atangira, ariko ko bagerageje ibishoboka ntibaza imbokoboko.

Humble yagize ati: “Mu Bubiligi hari ku munsi w’abagore nibwo twakoze igitaramo ahitwa Birmingham Palace, aho batoraga uwo bitaga ngo ‘Umwari’ igikorwa cyari gihuye n’icyo gitaramo twaririmbyemo, cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bibiri, twararirimbye abantu barishima kandi byari byiza cyane twagizeyo ibihe byiza. Ikibi cyabayeho ni uko twagombaga kumarayo igihe kinini kuko mbere y’uko PGGSS itangazwa twari twaravuganye n’abo mu Bubiligi tukavuga tuti muri Werurwe bazatangaza abazitabira irushanwa noneho twe tujye mu Burayi gukora ibitaramo bitanu mu Bufaransa, mu Buholandi, mu Busuwisi no mu Bubiligi tukazagaruka nyuma y’ukwezi kwa kane mu bitaramo bya PGGSS, ariko twakoze icyo mu Bubiligi gusa duhita tugaruka kugira ngo natwe dukorane imyitozo n’abandi bahanzi.”

Ati “Hari amashusho y’indirimbo yacu nshya yitwa ‘Girlfriend’ twagombaga kwitondera tukayifatira amashusho ariko kubera igihe gitoya twafashe amashusho makeya,…tukaba duteganya guhita tuyisohora.”

Yongeraho ariko ko muri uru rugendo bateye ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri agira ati: “Twarakoze duhita tugaruka ariko icyiza cyadushimishije ni uko hari n’andi makontaro twasinye ko nyuma ya Guma Guma, muri Nzeri tuzahita tujya muri Switzerland no muri Canada.”

Ku bijyanye no gukorana n’abahanzi bakomeye nk’uko bakunze kujya babitangaza, Humble avuga ko abafana babo bakomeza gutegereza ubutarambirwa.

Yagize ati “Nk’ubu twari twavuze tuti turebe ukuntu duhura n’abo bahanzi ariko ikibazo cyabayeho ni cya kindi cy’umwanya muto. Abahanzi twabashije guhura nabo ni nk’abo ba Faycal-Kode waririmbye gato mbere yacu muri icyo gitaramo cyacu, Selemani, Slay. Bariya bakomeye cyane bo nka Stromae ni ibintu bigoranye kuba wababona wihuta nka kuriya twagendaga. Ku bafana bo twababwira ko ikintu twebwe duharanira ari iterambere ryo kuva aho twari turi tukajya ahandi bo ibyo ni ibintu bagomba kutubaza igihe cy’ubuzima bwacu bwose, kuko usibye na bariya n’abandi nk’uko Nigeria itangiye gufata Amerika igakorana n’abahanzi bayo natwe ni ibyo ngibyo usibye na bariya ba Stromae natwe ni ibyo ngibyo twumva twakorana n’abandi bose bakomeye kugira ngo dutere imbere.”

Asoza agira ati: “…Nitubona umwanya uhagije tuzakora ibihangano byinshi. Nk’ubu hariyo indirimbo twari twatangiye gukora hamwe na Cecile Kayirebwa ariko ntiyaba ari i Burayi, hari n’indi twateganije gukorana na Kayiranga ariko izo zose ni indirimbo ziri i Burayi tugomba kuzarangirizayo.”

Urban Boyz baheruka gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Caguwa” baririmbanye na Jay Polly, iyi ikazasohoka mu minsi mike iri imbere. Bari gucurangwa cyane mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Kiss Money” yakozwe na Producer Davydanko muri F2K.

Aba bahanzi bari mu marushanwa ya PGGSS 4 ariko bakaba batahamagawe mu bahanzi 10 bakomeje kuri uyu wa Gatandatu, si inshuro ya mbere bajya ku mugabane w’i Burayi kuko baherukagayo mu mpera za 2013, ubwo baririmbagayo mu bitaramo byo gutora Nyampinga.

Nubwo bagarutse ikubagahu ngo bitabire PGGSS4, ntibabashije gukomeza mu 10 ba mbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages