Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2013, itsinda rya Urban Boyz ryahagurutse i Buruseri bagaruka i Kigali mu Rwanda.
Aba bahanzi ubusanzwe bateganyaga kubanza kwerekeza mu bindi bihugu byo mu Burayi gukoranayo indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye barimo Corneille Nyungura, ufite inkomoko mu Rwanda, cyangwa se uwitwa Azawa.
Gusa amakuru dukesha mugenzi wacu, Karirima A. Ngarambe, umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi, avuga ko izi gahunda zahindutse, ahubwo ko nyuma yo kuririmba bahisemo guhita bagaruka i Kigali.
Justin Karekezi, wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko Urban Boyz ari bo bisabiye guhindurirwa amatike y’indege akigizwa imbere, kubera igitaramo gikomeye bateganya kuririmbamo i Kigali.
Iyi akaba ari nayo mpamvu bahisemo guhita bagaruka, aho kujya gukora izindi ngendo z’ubutembere no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu Burayi.
Biteganijwe ko bagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa moya n’igice z’umugoroba (6:30PM-7:30PM)
Aba bahanzi, bari bagiye mu Bubiligi batumiwe mu gitaramo cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda muri iki gihuigu, bitwaye neza nk’uko umunyamakuru wacu yabyanditse.
Uko igitaramo cyagenze mu mafoto:
Foto: Karirima A. Ngarambe/IGIHE-Belgique



















TANGA IGITEKEREZO