Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira itsinda rya Urban Boyz ryageze ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi.
Urban Boyz bagiye mu birori byo gusoza irushanwa rya Nyampinga na Rudasumbwa riteganyjwe i Bruxelles ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwikira.
Uyu muhango wateguwe na “Team Production” iyobowe na Justin Karekezi afatanyije na “Eben Event” iyobowe na Sandrine Uwimbabazi.
IGIHE twaganiriye n’abasore bagize iri tsinda “Urban Boyz" bakigera ku kibuga cy’indege mu gitondo i saa moya n’iminota mirongo itatu, badutangarije ko bishimiye kuza gutaramana n’abakunzi babo.
Bakomeza bagira bati “Tuje twiteguye neza kugira ngo tuzereke ubuhanga kandi dushimishe abadukunda, ndetse tunabazaniye n’indamutso z’Abanyarwanda bo mu gihugu imbere”.
Bakomeje bavuga bati “Ni ubwa mbere tuje mu Burayi ariko turabona tuje twisanga, uko twaje kwakirwa biratwereka ko tuje mu rugo kubera abakunzi bacu batubwiye ukuntu badutegereje kandi natwe twishimiye guhura nabo vuba cyane”.
Bati “Ubu tugiye kwitegura kugirango tuzabashimishe rwose kubera icyizere baba batugiriye, kuko turi hano kubera bo”.
Ku byerekeye n’igishya bazanye badutangarije ko ubu abakunzi babo bagiye kubabona amaso ku yandi, atari mu mashusho (video), mu binyamakuru no mu ndirimbo gusa, ngo akandi gashya ni indirimbo nshya babazaniye n’ibindi bitandukanye.
Urban Boyz bakomeza bavuga ko ubundi butumwa batanga ari uko ngo bararitse abakunzi babo ko baje kubakumbuza u Rwanda koko, bati “Tuzabaririmbira ndetse n’indirimbo zijyanye n’umuco w’iwacu i Rwanda n’izigezweho, kandi turibwira ko ubutumwa buri mu ndirimbo zacu buzabashimisha kuko bubakungurira gukomeza kugira umutima wo kwibuka iwabo mu Rwanda no gukomeza kuhakunda harimo no gukunda umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere no kwiha agaciro”.
Karekezi Justin umwe mu bateguye uyu muhango we yabwiye IGIHE ati “Iri tsinda rya Urban Boyz twishimiye ko rije mu gihe tugerageza kubahitiramo, mwe batuye muri Diaspora nyarwanda mu Bubiligi, abahanzi baza bakabakumbuza u Rwanda kandi bafite ubuhanga, bikaba ari nayo ntego yacu, tukaba tutazabatenguha mu kubahitiramo neza”.
Iki gitaramo Urba Boyz bitabiriye kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira ahitwa Birmingham Palace EventCenter, umuhanda witwa Birmingham, 112 muri 1070 i Bruxxelles.
Imiryango izaba ikinguye guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.
Kwinjira ni Amayero 25 ku muryango na 20 ucishije kuri banki (ibisobanuro wabihabwa birambuye wabariza hano kuri izi telephone 0486037492 - 0489011514 – 0488617290).



















TANGA IGITEKEREZO