«Nyuma» yo kugera mu gihugu cya Nigeria, Urban Boyz batangiye imwe mu mishinga yabajyanyeyo harimo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside no gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bubatse izina muri iki gihugu.
Safi, Nizzo na Humble Jizzo bamaze kubura amahirwe yo gukorana na Wizkid, Mr Flavour na Davido, baje kumvikana n’uwitwa Iyanya abemerera ko bakorana gusa bataunguwe n’ibiciro bihanitse byo gutunganya indirimbo haba ku buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.
Mu kiganiro Humble Jizzo yagiranye na Star Forum, yatangaje ko iyi ndirimbo yabo na Iyanya yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi hakaba hakurikiyeho igikorwa cyo gufata amashusho yayo gusa ntibarahitamo izina ry’iyi ndirimbo.
Ati, “Mu rutonde twari twabahaye, umwe muri abo bahanzi ni we twakoranye, ni ukuvuga Iyanya ni we twakoranye. Indirimbo nkeka ko ku munsi w’ejo(ku Cyumweru) tuzatangira kuyifatira amashusho. Kugeza ubu ntabwo turaha iyi ndirimbo izina kuko hagati yacu na Iyanya tugomba kuryumvikanaho , tuzafata izina yumva ryakora mu gihugu cyabo ndetse n’iwacu rikamenyekana.”
Abajijwe impamvu yatumye bakorana na Iyanya mu rutonde rw’abahanzi bane b’ibyamamare muri iki gihugu bari bavuye mu Rwanda bafitanye gahunda, yagize ati, “Icya mbere twarebaga cyane ni igihe, ikindi twarebye mu bantu twapanze byibuze nk’uko twabivuze umwe muri bo abonetse.”
Davido, Mr Flavour na Wizkid, abagize Urban Boyz basanze batari muri Nigeria bityo bahitamo gukorana n’uwo basanze abifitiye umwanya ari we Iyanya kandi na byo barabyishimiye cyane.
Ati, “ Davido twasanze yagiye mu gitaramo muri Senegal, Flavour na we twasanze yagiye mu majyepfo y’igihugu cyabo ari gukora Video ye ndakeka na Wizkid ari muri South Africa gukora indirimbo. Iyanya ni we twafatiranye kandi ubona ko na we igihe cya ari gito. Ni amahirwe kuri twebwe na we kuba twabashije kumubona, abantu hano bahora bari busy(bahuze cyane) tugiye kugerageza turwane na video.”
Uyu mushinga w’indirimbo Urban Boyz bari gukorana na Iyanya, uzabatwara amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 16 z’amanyarwanda .
Humble Jizzo ati, “Rimwe na rimwe hari igihe umuntu avuga ibintu abantu bakagira ngo ni ugukabya ariko umujyi wa hano ubwawo kuwubamo birahenze, haba amahoteli, uburyo aba bahanzi hano babayeho, ubona ko bihenze. Umuntu afata nka video akayitakazaho ibihumbi 70 by’amadorali; guhura na we akakubwira ko video mugomba kuyikora ku bihumbi 60 by’amadorali ni hafi miliyoni 40 z’amanyarwanda, kuri twebwe uba wumva ari ikintu cy’ikirenga wagereranya n’igihugu cyacu tubamo , uko ubukungu bwifashe ugusanga ni ibintu bitandukanye cyane.”
Yakomeje agira ati, “Twebwe turakora igishoboka , turumvikana, gusa ntabwo biri bujye munsi ya miliyoni 16 cyangwa 15. Kugeza ubu nta mafaranga yaduciye ahubwo ni expenses kandi akwereka uburyo zizagenda haba muri audio na video production(gutunganya amashusho).”
Babajijwe niba bafite icyizere cyo kuzagaruza aya mafaranga yose batakaje muri Nigeria, Urban Boyz basubije bagira bati, “Ibyo dukora ni gakeya bigaruka, gusa iyo isoko ritangiye kwaguka , ejo bakaguhamagara mu Bubiligi, ejo ukajya muri Canada….Ntabwo dukwiriye kureba ibikorwa byacu mu Rwanda gusa nubwo mbere y’uko ahandi batwemera bagomba kubanza kutwemera mu Rwanda. Kumva Iyanya akubwira ko indirimbo dukoze iri nziza n’ahandi izafata uba wumva ari byiza cyane.”
Uyu Iyanya wakoranye indirimbo na Urban Boyz azwi cyane kubera indirimbo Kukere yasohoye muri Gicurasi umwaka wa 2012 ikaba imaze kurebwa n’abantu bakabakaba miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube.



















TANGA IGITEKEREZO