Tariki ya 7 Ukuboza 2013, itsinda rya Urban Boyz rimaze kumenyerwa cyane ku izina rya “Swagger Boys” rizamurika Album yaryo ya kane ryise Kelele; iki gitaramo kikazabera kuri Stade Ntoya y’i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).
Iri tsinda riri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kandi bagezweho.
Muri iki gitaramo Urba Boyz izaterwa ingabo mu bitugu n’abahanzi barimo Jay Polly, Riderman, NPC,TBB, Uncle Austin, Bruce Melodie, Mico The Best n’abandi.
Aganira na IGIHE, Manzi James, uzwi ku izina rya Humble yavuze ko iki gitaramo cyabo kizagaragaramo udushya twinshi.
Ati “Tuzaririmba indirimbo zacu nyinshi zakunzwe harimo nka “Kelele”, “Kubita”, “Barahurura”, “Marry Me”, n’izindi nyinshi”
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bibiri (2000Rwf) ahasanzwe.
Muri iki gitaramo biteganijwe ko iri tsinda rya Urban Boyz n’abahanzi bazarifasha bose mu kuririmba bazatarama ku buryo bwa “live”.
Nyuma yo kumurika iyi Album ibirori bizakomereza kuri “Tiamo Bar” mu Kiyovu.
Reba amashusho y’indirimbo “Kelele” ya Urban Boyz:
”



















TANGA IGITEKEREZO