Urban Boyz (Abasore b’Umujyi) ni itsinda ry’abahnzi batatu ari bo Safi-Lee, Humble-G na Nizo. Baririmba indirimbo ziri mu nyana ya Afrobeat mu Rwanda.
Aba bahanzi batangiriye i Butare ari naho bahuri nuko batangira kuririmba indirimbo zabo zimenyekana babifashijwemo na Radio Salus yakoreraga mu majyepfo.
Tora Urban Boyz wandika 5 wohereze kuri 43 43
Ibihangano byabo bitangiye gukundwa, aba bahanzi baje kwimuka batura i Kigali ari naho bakomereje ubuhanzi bwabo. Kuwa 13 Kanama 2010, bashyize hanze album yabo ya mbere bise Gatebe Gatoki.
Tariki 30, iya 31 Werurwe n’iya 1 Mata 2012 nibwo Urban Boyz bateganya kurika album yabo ya 2 bise Ishyamba. Iyo album izaba iriho indirimbo 14 zirimo Ishyamba, Umwanzuro, Indahiro, Umfatiye Runini, Sipririyani, Reka mfukame, Urukingo, Gira Icyo Ukora, Intego n’izindi.
Mu 2012, ubwo basinyanaga amasezerano n’umujyanama witwa Muyoboke Alex barushijeho kugeza ibihangano byabo hanze y’u Rwanda.
Indirimbo Take It Off bakoranye n’’umuhanzi wo muri Uganda witwa Jacie Chandiru yatumye barushaho kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Urban Boyz bamaze gushyira hanze Album eshatu ari zo; Gatebe Gatoki, Ishyamba na Batatu ku Rugamba.
Bamaze kwegukana ibihembo bitanu mu marushanwa ya Salax Awards, birimo Best Group 2010 na 2012, Best Video "Bibaye", Artist of the Year n’ibindi.
Bamaze guhatana mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star inshuro eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO