Itsinda Urban Boyz ryerekeje, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira, ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi mu birori byo gusoza irushanwa rya Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda muri iki gihugu.
Ibi birori bizaba tariki 5 Ukwakira, Urban Boyz bagaruke mu matariki 20 y’uku kwezi nyuma yo gutembera mu bindi bihugu no gukorana indirimbo na Corneille Nyungura cyangwa Azawa nk’uko babyifuza.
Aba bahanzi batatu (Safi, Humble na Nizzo) bageze ku kibuga cy’indege nyuma ya saa moya z’umugoroba (7pm) ariko basa n’abari hafi gato yo gukererwa kuko isaha yo guhaguruka yari saa mbiri (8pm).
Baje mu bihe bitandukanye; buri wese azanana n’abamuherekeje.
Aganira na IGIHE Nizzo umwe bagize iri tsinda yagize ati “Tuzamarayo iminsi igera kuri makumyabiri n’umwe, nicyo gihe Visa dufite zizamara, kuko uretse no gutarama dutegura gukorana indirimbo na Corneille cyangwa Azawa, mu gihugu cy’ u Bufaransa”.
Mu gihe abahanzi nyarwanda bagiye i Burayi barushaho gutera impungenge abafana kuko hari abaheruka guhera mu Bufaransa, Safi, wagurishije bimwe mu bikoresho bye byo mu nzu, mbere gato y’uko bagenda nk’uko IGIHE twabyanditse, yahumurije abantu avuga Urban Boyz batazaherayo.
Yavuze ko ibi bikoresho yabigurishije mu rwego rwo kugira ngo agure ibindi bishya.
Urban Boyz batumiwe muri ibi birori nk’abahanzi bakunzwe n’urubyiuruko rwo mu gihugu cy’u Bubiligi, kugira ngo bazasusurutse abazabyitabira. Bazaririmba ku buryo bwa semi-live.
Urban Boyz babwiye IGIHE ko ari bo bahanzi babonye ibyangombwa ku buryo butagoranye.
Buri wese yazananye n’umukunzi we:
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO