{Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boyz bageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album yabo ya Gatanu bazamurikira mu Mujyi wa Bujumbula mu gihugu cy’u Burundi.}

Mu kiganiro Safi Madiba yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo kujya kumurikira album yabo hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki wabo no kurushaho kwegera abafana bari hanze y’igihugu.

Yagize ati “Nyuma y’amashusho tumaze iminsi dukora ya ‘Tuzasazana’ hari indi mishinga turi kurangiza irimo n’album yacu nshya. Gusa uyu mwaka twashyizemo itandukaniro kuko dushaka ko izamurikirwa abafana b’i Burundi kandi barahari ari benshi”

Album ya Gatanu Urban Boyz yitiriye indirimbo yabo ‘Tayali’, izajya hanze mu gitaramo aba bahanzi bazakorera mu Mujyi wa Bujumbula ku itariki ya 31 Ukuboza 2014.

Safi ati “Album ya gatanu yitwa ‘Tayali’, tuzayimurika mu gitaramo tuzakorera i Burundi ku itariki ya 31 Ukuboza. Mu gitondo cyaho nibwo tuzabyuka tugaruka kuko ku itariki ya 1 Mutarama 2015 dufitanye ikindi gitaramo gikomeye tuzakorana na Diamond i Kigali”

Urban Boyz iri mu mirimo ya nyuma yo kurangiza album, imwe muri yo ni amashusho y’indirimbo ziyigize nka ‘Tuzasazana’ yamaze kujya hanze.

‘Tayali’ ije ikurikiye izindi album zabanje Gatebe gatoki, Ishyamba, Batatu ku rugamba, na Kelele.

Urban Boyz bazajya kwagurira umuziki wabo i Burundi baherekejwe n'abahanzi bo muri Super Level
Urban Boyz bazajya kwagurira umuziki wabo i Burundi baherekejwe n'abahanzi bo muri Super Level

REBA TUZASAZANA HANO: