{Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boyz batangiye ibiganiro na Juliana Kanyomozi byerekeza ku guhuriza hamwe mu mishinga y’indirimbo bashobora kuzatunganyiriza i Kigali mu mpera za Gashyantare 2015.}
Urban Boyz iri muri Uganda aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Hipipo Music Awards bigomba gutangwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu. Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2015 babonanye na Juliana Kanyomozi ndetse bagirana ibiganiro ku mikoranire muri muzika.
Safi yabwiye IGIHE ko ibiganiro byabahuje na Juliana bitahise byanzura uko gahunda yo gukorana igomba kugenda gusa ngo bemeranyije guhuza ingufu mu kwagura ibikorwa byabo.

Safi ati “Twagiranye na we ibiganiro, yatwishimiye cyane. Yari asanzwe azi Urban Boyz, ibiganiro biracyakomeza ntabwo turafata umwanzuro uhamye. Muri uku kwezi azaza mu Rwanda dushobora kuzanoza ibyo twaganiriye icyo gihe turi i Kigali”
Urban Boyz yanakoreye ikiganiro kuri Televiziyo ya NTV Uganda imwe mu zikomeye cyane muri iki gihugu bavuga uko biteguye gutarama muri Hipipo Music Awards, imishinga bafite n’ahazaza h’iri tsinda.

Nyuma yo kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Hipipo, Urban Boyz barakora ikindi gitaramo gikomeye bitiriye indirimbo yabo ‘Tayali’ , kuri Venom Beach Bar/Kabalagala mu Mujyi wa Kampala. Baraba bafatanyije na Radio na Weasel bo muri Good Life na Producer Washington wanakoranye n’aba bahanzi cyane.






Ibitekerezo 0