00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz izakora igitaramo kizabanzirizwa na siporo mu mihanda ya Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 January 2016 saa 09:49
Yasuwe :

Urban Boyz yateguye igikorwa kizahuza urubyiruko, hazabanza siporo birukankana n’abafana izakurikirwe n’igitaramo kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ni igitekerezo cyazanwe na Manzi James [Humble Jizzo], umwe mu bagize iri tsinda wifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwakwigishwa kugira intekerezo nzima no kumenya guhitamo inzira ikwiye y’ubuzima.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko iki gikorwa bacyise ‘Make a Good Choice, Live a Better Life’[Hitamo neza, ubeho neza].

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 afatanyije n’itsinda aririmbamo bateguye siporo izabahuza n’abafana bakazenguruka mu mihanda y’Umujyi wa Kigali bagasoreza muri Car Free Zone imbere ya Banki ya Kigali aho bazahita bakorera igitaramo.

Ati “Ni njye watekereje iki gikorwa, nakigejeje kuri bagenzi banjye turirimbana bacyakira neza. Nk’abahanzi, twasanze dukwiye kugira umusanzu dutanga ku gihugu […] ibihumbi by’abafana dufite turashaka kubyigisha kumenya guhitamo neza, ntibakatubonemo kuririmba gusa ahubwo tubabere icyitegererezo.”

Urban Boyz n’abandi bahanzi bakunzwe bazakorana siporo n’urubyiruko. Bazazenguruka bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali guhera saa tatu muri Car Free Zone-Rond-Point -ahahoze ETO Muhima-Ecole Belge hanyuma basoreze imbere ya BK.

Ati “Siporo nirangira tuzahita dukora igitaramo gitoya, ni Urban Boyz izaririmba. Hari n’abayobozi bakuru bazavuga ijambo hanyuma dutahe.”

Humble Jizzo ni we wazanye iki gitekerezo bagenzi be baragishima

Hari imodoka zateguwe zizatwara abazifatanya na Urban Boyz muri siporo. Izi modoka zizazenguruka uduce twa Remera, Nyamirambo, Kimisagara n’ahandi.

Bateguye iki gikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisiteri y’Urubyiruko, Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abandi baterankunga batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages