Itsinda rya Urban Boyz rigiye gukorana indirimbo n’umuhanzikazi w’imyaka 16 akaba n’umunyamideli ukomeye cyane muri Jamaica uzwi ku izina rya Samantha J.
Umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz, Safi yatangarije IGIHE ko bagiye gukorana indirimbo n’umukobwa ukiri muto ariko ufite impano ikomeye yo kuririmba ukomoka muri Jamaica.
Kuri Safi ngo iyi ni intambwe ikomeye kuko bizanatuma umuziki wabo wumvikana henshi dore ko uyu mukobwa ari ubwa mbere azaba agiye gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yakomeje avuga ko barangije kumvikana na Samantha J gahunda zoze zu buryo bazakoramo iyi ndirimbo, ati “ twahuye na Samantha J mu kwezi gushize ubwo twari i Kampala, twemeranya ko tuzakorana indirimbo. Iyo ndirimbo ikazakorwa na Producer Washington wo muri Uganda, ndetse twanamwoherereje izindi ndirimbo zacu kuko yari yazidusabye. Ni ikintu gishimishije kuko umuziki wacu uzumvikana henshi.”
Samantha J, ubusanzwe yitwa Samantha Goncalves akaba akomoka muri Jamaica aho azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Tight skirt’ na ‘Red Rat’.
Itsinda rya Urban Boyz nibwo bwa mbere barenze akarere bagakorana indirimbo n’abandi banyamahanga kuko mu gihe cyashize bakoranye indirimbo b’ibyamamare byo muri Uganda, Jackie Chandiru, Rabadaba na na Producer Washington.
Reba amashusho y’indirimbo Tight Skirt ya Samantha J


















TANGA IGITEKEREZO