00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz na Riderman bahuriye mu ndirimbo ivuga ubwiza bwa Rihanna

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 September 2015 saa 08:55
Yasuwe :

Urban Boyz bafatanyije n’umuraperi Riderman, bakoze indirimbo nshya baririmbamo ubwiza bw’Umunyamerika Rihanna.

Urban Boyz baherukaga gukorana indirimbo na Riderman mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ubwo bakoranye iyitwa ‘Till I Die, imwe mu zigikunzwe ndetse zicurangwa mu tubyiniro n’inzu z’imyidagaduro zitandukanye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo aba bahanzi bise ‘Rihanna’ yakozwe na na Producer Junior usanzwe ukora indirimbo hafi ya zose za Urban Boyz.

Riderman na Urban Boyz barateganya gusohora iyi ndirimbo bidatinze. Uteze amatwi neza ukumva amagambo yayo kuva itangiye kugeza irangiye, Urban Boyz baba baririmba umukobwa w’uburanga bamugereranya n’iki cyamamare Rihanna, babisanisha n’ubuzima bw’i Kigali.

Mu gitero cye, Humble Jizzo aterura agira ati "Allo Rihanna, ndi i Nyamirambo njyewe uguhamagara.”

Akongera ati "Yewe no kuri Twitter mukobwa mwiza ndagukurikira, no kuri Instagram naho ndagukurikira, Rihanna Rihanna ndifuza gukora ku mubiri wawe.”

Mu kiganiro na Safi wo muri Urban Boyz yavuze ko baririmbye uyu muhanzi mu ndirimbo yabo ku bw’uko basanga guhera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu nguni zose z’isi benshi bamwifuza.

Yagize ati "Rihanna ni umukobwa w’umuhanzi uririmba neza ariko akagira n’uburanga. Usanga rero akenshi n’iyo umuntu mwiza aciyeho abantu bavuga ngo ateye nka Rihanna, umubyeyi yabyara umwana agashaka kumwita Rihanna, natwe ubwacu turamukunda ni ukuvuga ngo umuntu wese w’uburanga abantu bamugereranya na Rihanna, nicyo dusobanuraho muri iyi ndirimbo yacu.”

Mu gihe bitegura gusohora indirimbo bise ‘Rihanna’, Urban Boyz ihugiye mu yindi mishinga irimo gushaka uburyo bakora amashusho ya ‘Show Me Love’ bakoranye na Timaya wo muri Nigeria, ndetse biteguye gushyira hanze indi ndirimbo ihimbaza Imana nayo yabahuje na Riderman.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages