Ni ku nshuro ya kabiri Urban Boyz iboneka mu bihembo bya Hipipo bitanzwe ubugira kane. Mu mwaka ushize iri tsinda ryagiye i Kampala ubwo byatangwaga ndetse riri mu bahanzi baririmbye.
Muri uyu mwaka ntibitabiriye ibi birori ngo kuko batateguriwe uburyo bw’urugendo no koroherezwa kubona uko babaho i Kampala. Ngo babikoze birinda kongera kugwa mu gihombo nk’icyo bagize umwaka ushize.
Safi ati “Ntabwo batanga accommodation cyangwa uburyo bwo kujyayo. Iyo utabonye igikombe urahomba […] Baraduhamagaye batubwira uko ibintu bipanze ariko ntabwo batubwiye ibyo kugenda n’indege amatike n’iki byose.”
Urban Boyz ivuga ko nta gaciro abategura ibihembo baha abahanzi baturuka hanze ya Uganda. Umuhanzi watumiwe yishakira amafaranga y’urugendo, ibimutunga ndetse ni we wiyishyurira hoteli.
Ati “Urebye ntako[agaciro], ariko ako kuvuga ntabwo baduhamagaye ndetse ntyibatubwiye uko ibintu bimeze, ibyo kujyayo ntabwo babitubwiye. Ntabwo badukurikiranye…”
Urban Boyz yari mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Iki cyiciro cyarimo Nana ya Diamond, Sura Yako ya Sauti Sol, Mwana ya Ali Kiba, Woman ya Juliana n’izindi. Igihembo cyahawe Diamond.
Iri tsinda rryabwiye ikiganiro Samedi Détente gica kuri Radio Rwanda ko abahanzi bo muri Uganda ari bo bashyirwa imbere ndetse mu gutora ngo abo hanze y’igihugu ntibitabwaho.
Ati “Biriya bihembo byabo nubwo ubona ko bashyiramo abantu bo muri East Africa ni nk’ibyiciro bitatu gusa. Bibanda ku bahanzi bo muri Uganda, ubona ko bita cyane ku bahanzi babo, nk’iyo bavuze ngo ni ugutorera kuri telefone twe turahomba kuko hano ntabwo abantu babasha gutora, nubwo bagutora kuri internet ariko amajwi yo kuri telefone ntiwayabona.”



















TANGA IGITEKEREZO