Mu buryo bw’amashushoiyi ndirimbo yayobowe na Producer Mariva usigaye ukorana cyane na Urban Boyz naho mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Producer Piano wo muri Super Level.
Humble Jizzo umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye IGIHE ko nyuma y’aya mashusho bigakomeza gukora ibikorwa byongerera imbaraga iri tsinda no kugaragaza ko riza imbere mu bahanzi bagira umwihariko mu gukora amashusho meza mu Rwanda.
Iyi ndirimbo izakurikirwa n’indi nshyashya baherutse gukorana na Radio wo muri Good Life nyuma bakazahita bashyira imbaraga mu mishinga wo gufata amashusho y’indirimbo ‘Show Me Love’ baherutse gukorera muri Nigeria bafatanyije na Timaya, icyamamare muri muzika muri iki gihugu.
Iri tsinda kandi, ryasabye abafana baryo n’abandi bose bakunda muzika ya Urban Boyz ko bazitabira igitaramo rizakorera muri Wax Club mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahahoze ETO Muhima. Muri iki gitaramo kizaba mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2015 ndetse ngo bazajya bahataramira buri wa Kane.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:



















TANGA IGITEKEREZO