Barangajwe imbere na James Manzi (Humble), abasore 3 bagize itsinda Urban Boyz basinyanye amasezerano na Alexis Muyoboke bemeza ko ababereye umujyanama mu gihe cy’umwaka wose wa 2012.
Ayo masezerano bayagiranye kuri uyu wa 6 Mutarama 2012 i Nyamirambo imbere y’abanyamakuru n’abafatanyabikorwa b’iri tsinda. Bibaye kandi nyuma y’uko Muyoboke yari yasoje amasezerano yari afitanye n’itsinda rya Dream Boyz.
Mu ijambo rye, Manzi yavuze ko nyuma yo gusanga gushyira album yabo ya 3 bagomba gukorana n’umujyanama wazabibafashamo.
Aba basore bavuga ko basanze uwo mujyanama agomba kuba Muyoboke kuko bari bamaze kumenya ko yatandukanye n’abo bari basanzwe bakorana nk’uko bivugwa mu nkuru IGIHE.com duheruka kubagezaho igira iti:"Dream Boys yatandukanye na Muyoboke".
Muyoboke mu ijambo rye, yagarutse ku bikorwa yagezeho ubwo yakoranaga n’itsinda rya Dream Boyz yakusanyirije hamwe mu ibaruwa igenewe abanyamakuru.
Uyisomye usanga yibanda ku ndirimbo zagiye zikundwa zakozwe ubwo yari umujyanama w’iri tsinda, zirimo Bella, Iteka n’Iteka na Mumutashye ndetse n’ibitaramo bikomeye birimo icyo Kwita Izina hamwe n’ibihembo bitandukanye begukanye.
Mu gushingira kuri ibi bikorwa yagezeho, Muyoboke yijeje abakunzi ba Urban Boyz ko azageza iri tsinda ku bikorwa byinshi birimo kubafasha kumurika album yabo muri Werurwe, kubyaza umusaruro impano y’ubuhanzi ndetse no gutuma bambuka imipaka y’u Rwanda bakaba abahanzi bakunzwe nibura muri Afurika y’i Burasirazuba.
Yagize ati:"Urban Boyz dutangiranye bafite indirimbo ikunzwe "Reka Mfukame" ngiye guheraho tukazakomezanya bakamenyekana hanze y’u Rwanda kandi bikabaha amafaranga nk’uko tubisinyanye”.
Usibye ingingo zimwe na zimwe zirebana n’imigabanire y’amafaranga yagiye asimbuka, Muyoboke yasomeye abanyamakuru ibikubiye mu masezerano basinyanye na Urban Boyz mu kubabera umujyanama. Muyoboke kandi yavuze ko yiganye na Manzi (uzwi nka Humble G) ari nawe basinyanye amasezerano y’imikoranire.
Uku gukorana kwa Urban Boyz na Muyoboke kwatangiye kunugwanugwa hambere tunabyandikaho inkuru ku IGIHE.com twabagejejeho yagiraga iti:"Umuhanzi Safi wo muri Urban Boyz mu gihome", ubwo Muyoboke yagaragaje ko yari atangiye kugendana na Urban Boyz kurusha uko yagendanaga na Dream Boyz.


















TANGA IGITEKEREZO