Bafatanije n’umujyanama wabo Alex Muyoboke, abahanzi Safi, Humble na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boyz bashinze studio itunganya indirimbo bise “The Super Level Records”. Iyi studio izajya ikorwamo na producer Junior uzwi cyane ku izina rya Multisystem.
Iyi studio izajya itunganya indirimbo mu majwi no mu mashusho ikanakora indi mirimo ijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho mu kwamamaza. Iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo (Cosmos) hafi y’isoko rya Nyamirambo iruhande rwa Mount Kigali Hotel.
Mu kiganiro na James Manzi uzwi cyane ku izina rya “Humble” yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi studio ije gushimangira ibyo bakomeje kujya bavuga ko bagiye kwaguka bagatangira gukora bari nka Label. Yagize ati:“Iki ni nk’igisubizo cyangwa se nk’igikorwa gishimangira ibyo twari dusanzwe tuvuga ko Urban Boyz iriho kandi igiye kuzana ikindi gikorwa gishya nakwita nka Campany.”
Moukhtar Omar, usanzwe umenyerewe mu by’amafilme no kubaka amastudio mu Rwanda, akaba ari nawe uri gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’iyi studio yabwiye IGIHE ko iyi studio izaba iri ku rwego rujyanye n’igihe kandi yagereranywa n’izo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba.
Yagize ati:”Ndimo ndayitunganya ku rwego rwo hejuru kandi ijyanye n’igihe. Iri ku rego rw’amastudio ya Afurika y’I Burasirazuba, isa n’iza mbere zigiye zikomeye.”
Iyi studio ifite ibyumba bine, n’ibindi byumba bibiri by’uruganiriro. Kimwe muri ibi byumba ni aho itsinda rya Urban Boyz rizajya rikoreramo. Ifite kandi n’aho abahanzi bazajya bategerereza ngo bakirwe. Iyo uyinjiyemo ubona ko ifite umwihariko w’amabara menshi asize avanze ku buryo bubereye uyareba.
Mu minsi mike, iyi studio izatahwa ku mugaragaro hamurikwa n’ibikoresho byayo n’inyubako ikoreramo.
Foto: Richard Irakoze



















TANGA IGITEKEREZO