Umuhanzikazi Young Grace, aravuga ko umwaka wa 2014, ari umwaka agiye gukoramo birushijeho. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Bingo.
Umwaka wa 2013, Young Grace ngo ntiyabashije gukora ibijyanye na muzika cyane kubera amasomo yamubereye inziti nk’uko abivuga.
Ibi byatumye benshi bibaza impamvu atagikora cyane, gusa, uyu mwaka wo ngo aje aje, kuko agarukanye umurego ndetse n’ibikorwa byinshi cyane.
Young Grace avuga ko mu nshingano ze harimo n’amasomo kandi akaba akunda kuyaha umwanya uhagije bitewe n’uko akunda gutsinda, akaba ari byo byamuteye kudakora ibikorwa bijyanye na muzika cyane muri 2013.
Aganira na IGIHE, Young Grace yavuze ko atacitse intege cyangwa ngo azime nkuko benshi babivuga, kandi muri 2014 afite imbaraga nyinshi mu gukora ibijyanye n’umuziki.
Yagize ati: “Uyu mwaka mfite gahunda yo gukora cyane, ndashaka gushyira hanze alubumu yanjye ya mbere uyu mwaka, ikindi ndateganya gukora izindi ndirimbo n’abahanzi bagenzi banjye yaba aba hano mu Rwanda n’abo hanze muri East Africa.”
Ubu Young Grace yamaze gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Bingo’ ikaba yarakorewe amashusho muri studio ya Young Grace ‘Kechen Music’ ikorera I Rubavu ku Gisenyi.
Reba indirimbo ‘Bingo’ya Young Grace hano:


















TANGA IGITEKEREZO