Ni bake mu bahanzi nyarwanda bakunda kugaragaza ukuri kw’ibibarimo. N’iyo bitangajwe usanga bitwara umwikomo abanyamakuru.
Gusa muri abo bake, umuraperi Young Grace, w’imyaka 20, azamo kuko atinyuka akavuga ko umunsi umwe yigeze gutekereza kureka umuziki burundu.
Iyo mukomeje mukaganira, Young Grace agera n’aho we yerura akakubwira ko iyo yumva akunzwe cyane [ari guhitinga] ajya anarota ko azakorana indirimbo n’umuraperi w’Umunyamerika Lil Wayne hamwe n’umuhanzi Rihanna.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru The Focus, Young Grace ubusanzwe witwa ‘Abayizera Marie Grace’, avuga kuri byinshi mu buhanzi bwe, aho anavuga ku nzozi ze.
Abajijwe ikibazo kigira kiti “ese hari abahanzi ukunda cyane wifuza kuzakorana nabo”; Young Grace yasubije ati “yego, njya mbyifuza cyane. Nagiye numva nshaka kenshi gukorana na Lil Wayne, Rihanna, Will Smith n’abandi bahanzi b’iyo.”
Abajijwe ikibazo kigira kiti “ese wigeze wicuza kuba warabaye umuhanzi”; Young Grace yasubije ko hari ubwo yigeze kwicuza impamvu yagiye mu buhanzi.
Yagize ati “Yego, umunsi umwe naririmbye mu gitaramo mu mujyi umwe ahantu nuko abagiteguye banga kumpemba. Nta kindi nakoze nicaye hasi ndaturika ndarira. Icyo gihe Urban boyz nibo bancyuye bampaye rifuti [lift].”
Mu bindi bibazo, Young Grace wavukiye muk Rubavu ubu akaba yiga mu Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC), agaragaza ko ibikorwa byinshi by’umuziki asigaye abishyigikirwamo n’ababyeyi be.
Mu Rwanda uyu muhanzi yakoranye indirimbo yitwa ‘Ikigusha’ na Knowless, iyitwa “Hindura Amateka” ari kumwe na Ciney, Bably na G-Bruce. Yakoranye kandi na Jay Polly indirimbo yitwa “Mpu Musada”.
Aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Like A Boy”. Avuga ko iyi ndrimbo yayihimbye ngo agaragaze uburyo yikundira kwitara gihungu.



















TANGA IGITEKEREZO