Young Grace, umuraperikazi kuri ubu ufite imyaka 20 y’amavuko, yaganiriye na IGIHE ku bintu bitandukanye birebana n’ubuhanzi bwe hamwe n’ubuzima bwe bwite muri rusange. Yatangiye umuziki ryari? Ate? Ahuza ate kuba nyarwari w’u Rwanda no gukora Hip Hop? Ese koko ni umutinganyi? Afite icyizere kingana gute mu irushanwa rya PGGSS4 arimo? Aramutse ari uwihitiramo, yifuza kuzapfa ate? Ibi ni bimwe mu byo asobanura mu kiganiro kirambuye twagiranye.
Kanda hano urebe ikiganiro IGIHE yagiranye na Young Grace
Young Grace azwi mu Rwanda nk’umuririmbyikazi ukora injyana ya Hip Hop. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, aho akurikirwa na musaza we hagaheruka murumuna we. Afite abanyeyi bombi, akaba yiga muri Kaminuza mu mwaka wa 2.
Yatangarije IGIHE ko indirimbo ya mbere ‘Hip Hop Game’ yayikoze yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, amafaranga yayikoresheje ngo ni ayo yagavuye nyina aho yacururizaga kuko yumvaga atabwira umubyeyi we ngo amuhe amafaranga yo kujya gukora indirimbo ayamuhe. By’amahire, yaje gukora indirimbo ayijyana kuri radio RC Rubavu irakundwa na nyina abyumvise biramushimisha, guhera ubwo atangira kumufasha muri muzika ye.
Uyu muraperi avuga ko kuri ubu ariwe wikurikiranira ibikorwa bya muzika ndetse ubu abikora nk’ubucuruzi. Ngo ubu arifasha ariko abikesha intangiriro nziza yahawe n’ababyeyi.
Kubera ikibazo cy’imyumvire, umuco n’izindi mbogamizi, gukora umuziki uri umukobwa mu Rwanda bigaragarwaho na bake ndetse n’abakobwa bari muri muzika baracyari bacye mu Rwanda, nyamara kuri Young Grace yabashije kurenga izo mbogamizi ndetse uretse gukora umuziki we anakora injyana ya Hip Hop ibarurwamo abakobwa bake ku isi.
Mu kiganiro twagiranye yasabonuye bimwe mu bitera abakobwa kuba bake muri muzika aho yakomoje ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina yakwa abakobwa bikabaca intege ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be.
Aha yagize ati: “Yeah, ndi umuhanzikazi nyine mu njyana ya Hip Hop, ariko mu Rwanda dufite nyine ikibazo, turi abakobwa bacye mu muziki wacu ugereranyije na basasaza bacu…usanga mu bibazo tugira nk’abahanzikazi harimo kwitinya, abandi harimo kubura ubushobozi,…abandi harimo gucibwa integer n’ibintu bimwe na bimwe, icya mbere hari ubwo umuntu akugora, harimo abo numva bavuga bati ‘batwatse ruswa ishingiye ku gitsina…”
N’ubwo Young grace avuga ko atarahura n’ikibazo cya ruswa y’umubiri, hari inama agira bagenzi be b’abakobwa ku buryo babyitwaramo. Aha agira ati, “…Icya mbere, iyo umuntu yihaye agaciro, n’umuntu aramwubaha…umuziki ni nka business, niba wumva ufite impano wumva ushaka kuririmba kandi wifuza ko umuziki wawe ukubera nka Business, wowe injira mu muziki wihe gahunda ikomeye, wiyubahe, nkeka ko niwiyubaha ugakora ibintu byawe bizima, akeza karigura, bazagufasha nyine abagufasha kandi ibikorwa byawe bizivugira si ngombwa kugira ngo ubanze utange ruswa ishingiye ku gitsina.”
Hari icyo Young Grace avuga ku ndangagaciro zigomba kuranga umukobwa w’umunyarwandakazi. Aha agira ati: “…harimo kwiyubaha, kubaha, kugira uburere, kugira umuco no gukunda igihugu.”
Young Grace, ngo ikosa yumva atakora mu buzima bwe kabone n’iyo byaba byagenze gute ni ukuba yakora icyaha cyo gukuramo inda.
Ibi yabisobanuye muri aya magambo: “…Mu buzima busanzwe ntabwo nakuramo inda, ikaso [mbonamo] ni ukwica umwana utaranavuka…Uruhande rumwe nibyo, kubera ko ushobora kugenda ugafatwa ku ngufu n’umuntu udakunda, cyangwa se wanduye, nyine mu buryo butunguranye kandi bukubabaje, icya gihe pe, wifuje kuyikuramo kandi itegeko rikaba ribyemera njye numva nta kibazo…ariko njye oya,…ntabwo nabikora, n’iyo baba bamfashe ku ngufu niyo yaba ari ikigabo kibi ntakunda nakwemera ariko ka kana nkakarokora.”
Kuri Young Grace kandi ngo imfu ziratandukanye. Kuri we gupfa neza cyangwa uko yumva yifuza kuzatambuka, ni ugupfa avuye gusenga, agasangira n’inshtuti ze n’u muryango bagataramana hanyuma bakaryama banezerewe bwacya bagasanga yitambukiye, atishwe n’impanuka cyangwa ngo amare igihe arembye.
Young Grace ntabwo ari umutinganyi
Mu gusobanura uburyo atari umutinganyi n’impamvu baba bamwibeshyaho, uyu muraperikazi yagize uburyo abisobanuramo. Ni nyuma yo kuvugwaho kuba umutinganyi bitewe n’imyitwarire ye.
Yagize ati: “Nibyo Young Grace akunda abakobwa bagenzi be kuko ngira urukundo, ndakunda, ngakundwa nkanakundana, rero hari ibyo bitiranya, kugira abakobwa bagenzi banjye nkundana nabo hari ibyo bitiranya, ibyo bagerekaho ngo ndabakunda nkanaryamana nabo urumva ubwo banyita umutinganyi, ntabwo ndi umutinganyi, ndi umunyarwandakazi ufite indangagaciro nk’uko nabikubwiye, kandi nkeka ko mu ndangagaciro z’umunyarwandakazi ntabwo byemewe kandi niyo byaba byemewe sinabikora ni ikintu ntifuza, ngifata nk’ikibi, sinifuza ko cyanambaho, nanacyamaganira kure, n’abacuti banjye babikora nabifuriza kubireka…, mfite umukunzi kandi urumva ufite umujama wawe ndumva ntaho waba uhuriye n’ubutinganyi."
Uyu muhanzikazi uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4, we akaba ari ubwa kabiri agiyemo, avuga ko afite ingamba nshya zo kwitwara neza kurusha uko byari mbere kuko uretse kuba yarakuze ugereranyije n’uko yagiyemo bwa mbere angana, ngo anafite amasomo menshi yigiyemo. Gusa ngo ntiyagera ku ntsinzi atabifashijwemo n’abakunzi be, ab’injyana ya Hip Hop n’abashyigikiye iterambere ry’umuziki w’abakobwa muri rusange.
Aha agira ati: “ Ndifuza ko mwanshyigikira muri PGGSS4 ni ukwandika 10 ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukohereza kuri 43 43 uraba uteje imbere injyana ya Hip Hop mu bakobwa…”
Reba hano ikiganiro IGIHE yagiranye na Young Grace:
Camera&Editing: Eliel Niyonzima


















TANGA IGITEKEREZO