00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ipantaro idasanzwe yari itamaje Young Grace

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 May 2014 saa 02:53
Yasuwe :

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu mujyi wa Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014, umuraperikazi Young Grace yaje yambaye ipantaro idasanzwe maze ageze imbere y’abafana be ishaka kuvamo.
Young Grace waririmbye ku mwanya wa 5 akurikira Bruce Melody yageze imbere y’abafana yambaye isengeri y’umutuku isanzwe yambarwa mu mukino wa Basketball, igikapu mu mugongo n’ipantaro icikaguritse bita déchiré .
Uretse kuba iyi pantaro yari icikaguritse cyane, (…)

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu mujyi wa Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014, umuraperikazi Young Grace yaje yambaye ipantaro idasanzwe maze ageze imbere y’abafana be ishaka kuvamo.

Young Grace waririmbye ku mwanya wa 5 akurikira Bruce Melody yageze imbere y’abafana yambaye isengeri y’umutuku isanzwe yambarwa mu mukino wa Basketball, igikapu mu mugongo n’ipantaro icikaguritse bita déchiré .

Uretse kuba iyi pantaro yari icikaguritse cyane, Young Grace ntabwo yari yayifunze kuburyo ikabutura y’ikoboyi yari yagondekeyeho yagaragaraga . Uyu mukobwa ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise Am Back, iyi pantaro yashatse kwivanamo gusa yahise yirwana arongera arayizamura .

Habuze gato ngo iyi pantaro igwe ku birenge.
Uku niko iyi pantaro ya Young Grace igaragara.

Young Grace uvuga ko yashimishijwe cyane n’uko yakiriwe mu Ruhango, yavuze ko abaturage bo muri aka karere bakunda muzika nyarwanda ndetse by’umwihariko yasanze bakunda injyana ya Hip Hop akaba yanyuzwe n’uko yabigaragarije haba mu myambarire cyangwa mu miririmbire n’uko abafana be bamwakiriye .

Ati, “Mu Ruhango bakunda umuziki nyarwanda cyane. Nashimishijwe cyane n’uko batwakiriye by’umwihariko njyewe nka Young Grace nishimye cyane, hano bakunda Hip hop cyane”

Young Grace

Tumubajije impamvu yahisemo kuza imbere y’abafana yambaye iyi pantaro icikaguritse , yasubije agira ati, “Iyi niyo style nahisemo guserukana hano mu Ruhango . Buri stage nyipangira uko ngomba kuyijyaho nsa, hano mu Ruhango rero nahisemo kuza nambaye ipantaro imeze gutya nyine nk’abaraperi . Iyi pantaro ntabwo ijya ifungwa, iyi niyo style yayo . Ntabwo ifungwa.”

Young Grace bamwururutsa ku rubyiniro.
Bingo niyo ndirimbo Young Grace yarimo kubyina

Reba uko iki gitaramo cyagenze hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages