00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango washinzwe na Young Grace wasuye impfubyi za Jenoside unatanga imfashanyo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 April 2014 saa 04:08
Yasuwe :

Kuwa Gatanu tariki 11 umuryango washinzwe n’umuraperikazi Young Grace akawita Young Grace Foundation wasuye imbfubyi ebyiri zibana hamwe n’umukecuru w’imyaka 90 utajya asohoka mu nzu, babasigira inkunga bari babazaniye igizwe n’ibiribwa nk’umuceri isukari ,amavuta, isabuni, ibishyimbo n’ibindi. Young Grace Foundation, umuryango washinzwe mu mwaka wa 2011 ugizwe n’abantu 7, ariko ubu ukaba ugizwe n’abantu bagera kuri 40, harimo abantu barenga bane baba hanze y’ u Rwanda.
Grace (…)

Kuwa Gatanu tariki 11 umuryango washinzwe n’umuraperikazi Young Grace akawita Young Grace Foundation wasuye imbfubyi ebyiri zibana hamwe n’umukecuru w’imyaka 90 utajya asohoka mu nzu, babasigira inkunga bari babazaniye igizwe n’ibiribwa nk’umuceri isukari ,amavuta, isabuni, ibishyimbo n’ibindi.

young Grace ubwo yavugaga ijambo nyuma yo gutanga iyi mfashanyo.

Young Grace Foundation, umuryango washinzwe mu mwaka wa 2011 ugizwe n’abantu 7, ariko ubu ukaba ugizwe n’abantu bagera kuri 40, harimo abantu barenga bane baba hanze y’ u Rwanda.

Grace Abayizera uzwi ku izina rya Young Grace wavutse 19 Nzeri mu 1993 yabwiye IGIHE ko impamvu impamvu bahisemo gusura izo mpfubyi n’uwo mukecuru babonaga bari mu bantu bakeneye ubufasha kurusha abandi.

Yagize ati: “Twasuye izo mpfubyi za Jenoside bitewe n’uko zibana ari ebyiri gusa mu mudugudu wa Kadogobo mu murenge wa Gisozi, tubaha imyenda, ibiribwa birimo isukari, umuceri, amavuta, ibishyimbo n’amasabune ndetse tunabishyurira n’inzu amezi atatu kuko twabonaga babikeneye.”

Yakomeje avuga ko mu busanzwe akunda kugira impuhwe, bityo ibikorwa nk’ibi bimunezeza kandi bituma yumva yujuje inshingano ze nk’undi munyarwanda wese wuje ubumuntu.

Yakomeje agira ati: “Ubundi njye ndi umuntu ugira impuwe kandi wanga akarengane, ni muri urwo rwego numvise amateka yabo numva ubuzima babayemo numva buteye agahinda mpita nifuza gushyira bagenzi banjye hamwe kugirango niba hari ibyo twabafasha tubibafashe uretse ko ubuyobozi bw’aho bwaje no kutwereka umukecuru ushaje w’imyaka 90 utajya asohoka mu nzu nawe twahise tumusura tumuha inkunga yose y’amafaranga twari twabonye mu baturage…ibikorwa bya kimuntu bituma ubikoze anezerwa ku mutima.”

Young Grace yasoje ikiganiro na IGIHE avuga ko intego z’uyu muryango we zishingiye ku bikorwa bitandukanye byibanda mu gufashanya.

Ati: “Intego yacu ubundi twatangiye twishyira hamwe twungurana ibitekerezo n’inama dufashanya hagati yacu ubwacu nyuma nibwo twaje gusanga bidahagije tugomba kugira n’abandi dufasha, dukora ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya no kuzuzanya.”

Uyu mubyeyo w'imyaka 90 ntava aho aryamye. Young Grace Foundation nawe yamugeneye imfashanyo.
Bamwe mu bagize Young Grace Foundation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages