00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace arasaba Imana n’Abanyarwanda imbabazi z’uko yabeshye ko yasambanye

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 20 May 2014 saa 04:26
Yasuwe :

Umuraperikazi Young Grace nyuma yo kubona uburemere by’ibyo aherutse gutangaza ndetse benshi bakamufata nk’umusambanyi, yicishije bugufi asaba Imana imbabazi, Abanyarwanda bose, abafana ndetse n’umuryango we by’umwihariko .
Mu minsi mike ishize, Young Grace yavuzweho kuba ari umutinganyi, Radio Salus yegereye uyu mukobwa imubaza niba koko mu buzima bwe ashimishwa no kuba mu rukundo n’abakobwa bagenzi be, abihakanira kure ndetse avuga ko afite umusore bakundana bamaranye imyaka ine witwa (…)

Umuraperikazi Young Grace nyuma yo kubona uburemere by’ibyo aherutse gutangaza ndetse benshi bakamufata nk’umusambanyi, yicishije bugufi asaba Imana imbabazi, Abanyarwanda bose, abafana ndetse n’umuryango we by’umwihariko .

Mu minsi mike ishize, Young Grace yavuzweho kuba ari umutinganyi, Radio Salus yegereye uyu mukobwa imubaza niba koko mu buzima bwe ashimishwa no kuba mu rukundo n’abakobwa bagenzi be, abihakanira kure ndetse avuga ko afite umusore bakundana bamaranye imyaka ine witwa Ntwari Army .

Uyu mukobwa arasaba abafana n'umuryango we imbabazi ku bw'amagambo aherutse kuvugira kuri Radiyo Salus .

Uyu mukobwa yanavuze ko uretse gukundana n’uyu musore banacishamo bagatera akabariro . Amaze gutangaza aya magambo kuri Radiyo, benshi bahise bamufata nk’umusambanyi ukomeye , utanaterwa isoni no kubivugira mu ruhame .

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Young Grace yatangaje ko ibyo yavugiye kuri Radiyo Salus ko asanzwe asambana n’uyu musore ngo yabeshye Abanyarwanda bimuteranya n’ababyeyi ndetse n’abafana bamufata nk’ikirara . Young Grace yemeza ko yabivuze mu rwego rwo kwikuraho urubwa bamusiga ko aryamana n’abo bahuje ibitsina .

Arasaba Imana n'Abanyarwanda imbabazi kubera ko yatangaje ko yasambanaga n'umukunzi we kandi abeshya .

Ati, “Narabivuze pe, ariko nabitekerejeho nyuma nsanga narabitewe n’ubwana . Byanteranyije n’umuryango wanjye, Abanyarwanda bamfata nk’ikirara kandi nkora icyaha cyo kubeshya . Nabitewe n’ibyishimo nari mfite nganira n’umunyamakuru ariko nsabye imbabazi pe, nahemukiye Imana kandi n’abanyumvise mbivuga mu ruhame mbasabye Imbabazi”

Akomeza agira ati, “Oya, ntabwo nasambanye n’uwo musore nabivuze mpubutse bya cyana kandi nsabye imbabazi . Nakoreye ikosa Abanyarwanda, abafana n’umuryango wanjye”

Nubwo yakosheje, Young Grace arasaba abafana gukomeza kumushyigikira bamutora muri PGGSS bandika 10 bakohereza kuri 4343 .

Uyu mukobwa yemeza ko kuba yaravugiye aya magambo mu ruhame abwira abantu ko atera akabariro ari ikosa yakoze atabitekerejeho neza bityo akaba yiseguye ku bantu bose bamufashe uko atari . By’umwihariko, Young Grace yasabiye imbabazi mu ruhame ababyeyi be bababajwe bidasubirwaho n’amagambo uyu mwana yavugiye kuri radiyo .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages