Umuraperi Young Grace, w’imyaka 18, yatangiye gukorana n’umujyanama mushya witwa Sammy, w’imyaka 26, uzajya umufasha mu bikorwa bye bya muzika no kurushaho kubimenyakanisha.
Young Grace yamurikiye itangazamakuru uyu mujyanama we kuri uyu wa Gataanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, muri Hotel des Mille Collines.
Mu kiganiro na IGIHE, Sammy, ubusanzwe witwa Amini Samuel, yavuze ko yari asanzwe aziranye na Young Grace kuva bakiri abana i Rubavu aho bakuriye bombi.
Yavuze ko nyuma we yaje kujya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nuko akagaruka i Kigali agasanga intera Young Grace yateye imushimishije, akifuza kumufasha kugira ngo arusheho gutera imbere mu buhanzi.
Sammy yavuze ko yari asanzwe akorana n’itsinda rya T&P ariko bakaza gushwana bityo agahitamo gukomezanya na Young Grace.
Mu by’ingenzi yifuza kugeza kuri Young Grace, Sammy yashyize imbere ko bifuza ko mu 2014 Young Grace yagaruka mu bahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa yari arimo mu 2012.
Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo muzamure. Nzajya muba hafi muhuze n’abahanzi bo hanze”.
Sammy yavuze ko nibura buri kwezi Young Grace azajya ashyira hanze igihangano gishya mu majwi no mu mashusho (audio&video) anakimurike akora igitaramo.
Young Grace yatangarije IGIHE ko we n’uyu mujyanama we mushya bagiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Queen of Jungle”, indirimbo ya mbere batangiriyeho imikoranire.
Sammy ni umwe mu bantu basanzwe bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda by’umwihariko hip-Hop. Avuga ko azi gucuranga ingoma (drum), akaba asanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi mu Gakinjiro.



















TANGA IGITEKEREZO