Nyuma y’isezera rya Butera Knowless muri Primus Guma Guma Super Star 4, Bralirwa kuwa gatanu tariki 07 Werurwe 2014, yatangaje ko Young Grace ariwe umusimbuye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Bralirwa itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, rivuga ko umuhanzikazi Young Grace ariwe wasimbuye Knowless wasezeye mu irushanwa kuko ariwe wakurikiraga mu majwi yabaruwe akanatangazwa na PWC kuwa 25 Gashyantare 2014.
Young Grace akaba agiye ku rutonde rw’abahanzi 15 bazikiranura mu gitaramo kizaba kuwa 15 Werurwe 2014, aho batanu bazataha hagakomeza icumi.
Young Grace aje mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya 2 nyuma yo kuryitabira mu mwaka wa 2012, ubwo ryabaga ku nshuro ya 2.
Ku murongo wa telefone, Young Grace yatangarije IGIHE ko yishimiye kongera kuza mu irushanwa rya Primus Guma Guma.
Ati: “Ndabyishimiye kandi ndashima Abanyamakuru n’abandi bantoye, bari bagerageje kumpa aya mahirwe, kuko aho nari nageze niho hatumye ari njye bafata. Ndashima kandi Bralirwa na EAP ku rukundo bafitiye muzika.”
Abajijwe uburyo ateganya kwitwara ngo azaze mu 10 ba mbere, Young Grace yagize ati: “Imbaraga n’ubushobozi ndabifite, ngiye kugerageza kudapfusha ubusa igihe mfite, birashoboka ko nshobora no gukomeza mu kindi cyiciro.”
Irushanwa rya PGGSS4 rizasozwa muri Kanama 2014. Uzaryegukana azahembwa amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 24. Aya aziyongera ku mushahara ungana na miliyoni 1 y’amanyarwanda buri wese witabiriye iri rushanwa ahembwa ku kwezi.
Itangazo rya Bralirwa rimenyesha ko Young Grace yasimbuye Knowless:
Reba indirimbo Bingo Young Grace aheruka gusohora:


















TANGA IGITEKEREZO