Umuraperikazi Young Grace, ubusanzwe witwa Abayizera Marie Grace, aragaragara yambaye imyenda y’abageni mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Uri Final’. Aya mashusho kaba yarayafatiye ku Gisenyi ari kumwe na zimwe mu nshuti ze zirimo Dj Kalisa John, n’abandi bahanzi.
Muri aya mashusho ari gufatwa na Fayzo Pro Season II, Young Grace, uhatanira umwanya w’umuhanzi w’igitsina gore witwaye neza muri Salax Awards yongera gutungurana yambaye utwenda tugufi cyane ari kumwe na Allioni, umwe mu bahanzi bashya mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE.com Young Grace, w’imyaka 18, yatangaje ko ari gukora cyane kugira ngo azabashe kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’igitsina gore witwaye neza mu 2010 muri Salax Awards n’ubwo asanga bisaba imbaraga nyinshi kuko ari guhangana n’abahanzi nka Knowless, Miss Jojo na Oda Paccy.
Umva indirimbo Uri Final ya Young Grace hano , unasome amateka y’abahanzi nyarwanda hano .
Reba amafoto yafashwe y’indirimbo Uri Final:


















TANGA IGITEKEREZO