Umuraperikazi Young Grace ariha icyizere gihagije cyo kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka wa 2011 muri Salax Awards kuko ngo abo bari kumwe nta bwoba namba bamuteye.
Uyu muhanzi yagarutse ku bamwibajijeho cyane ubwo yegukanaga igihembo cy’umuhanzi w’umwana wigaragaje cyane kurusha abandi mu mwaka wa 2010, avuga ko harimo n’abari bafite ishingiro kuko hari abari bamubonye ubwa mbere i Kigali ariko ngo bitari bivuze ko yagihawe atagikwiriye.
Akomeza avuga ko ubwo yashyizwe mu bahatanira umwanya w’umukobwa witwaye neza kurusha abandi (Best Female Artist) agiye kuzacyegukana noneho ngo abavuga bakavuga, kandi ngo ntan’umwe mubo bahatana umuteye ubwoba n’ubwo nabo ari abahanga.
Ati: ”Mu buzima bwanjye sinjya ncika intege, mporana icyizere cyo gutsinda kandi ibyo nakoze umwaka ushize byashimishije Abanyarwanda benshi”.
Gusa ngo ntiyakwiha icyizere ngo yicare gusa, ahubwo agiye gutangira kugira ibyo akora bizatuma akomeza kugaruka mu mitwe y’Abanyarwanda kugira ngo n’igihe cyo gutora bazamuhundagaze ho amajwi harimo gukora amashusho y’indirimboze nka ‘Uri Final’, ‘Mpa umusada’ yakoranye na Jay Polly na ‘Ikigusha’ yakoranye na Knowless ndetse n’ibitaramo bitandukanye.
Young Grace kandi arateganya no kumurika ku mugaragaro umuzingo we wa mbere (Album) yise ‘Hip hop Game’ muri Werurwe 2012, kuburyo ngo uku kwezi gushobora kuzamubera ukw’amateka.
Kanda hano urebe abantu batoranyijwe guhatana muri Salax Awards 2011.


















TANGA IGITEKEREZO