-* Aho muri Turabatashya…
-* R/
- Mwagiye tukibakunze, mugenda tutabishaka
- Yemwe mfura z’iwacu, aho muri turabatashya
-* Masamba:
- Ubupfura n’umuco, urukundo n’ineza byabarangaga,
- Aho mwashinguye ikirenge duharanire kuhashinga icyacu
- Dutera intambwe, twusa ikivi
- Twatangiranye n’ingamba nshya, twifitemo icyizere
- Twuzuyemo imbaraga n’ubushake
- Aho muri turabatashya (2x)
-* Emmy:
- Ndibuka ubwiza bwanyu
- Ndetse n’amashusho yanyu
- Ntabwo atuva mu maso
- Aho muri turabatashya
-* R/
- -* Lil G:
- Niba ufite umutima n’ubuntu, gira ubuntu
- Dufashe gusana imitima y’abakomeretse
- Ahakomeretse tuhomore dushimangira ubumwe
- Dukumira icyaza ngo kidutanye
-* Uncle Austin:
- Upholding the truth and only the truth
- And preserving our dignity is our goal
- And yes, its’our goal
- Let’s never forget with human beings
- Let’s light a candle for that country
- Let’s love one another, one love one heart
- As Rwandans, remember.
-* R/
-* Zouzou:
- Imfura z’iwacu iyo tuvuka, kubibagirwa ntibikabe
- Ishusho yanyu ni indorerwamo
- Aho muri turabatashya.
-* Christian:
- Mwavukijwe ubuzima mutaha imburagihe
- Mumeneshwa intatane, agahinda karadusaga
- Abakobwa b’amariza aho muri turabatashya
- Ba basore aho muri turabatashya.
-* R/
-* Zouzou:
- Abacu bazize uko basa, kandi nyamara ntibiremye
- Rungano namwe nshuti, miryango yazimye
- Muduhora mu bitekerezo
- Namwe babyeyi mwatureze
- itara mwaducaniye tuzongeramo amavuta ntituzatuma rizima
- turasaba rurema kuzaduhuza tuzataramire mu bwami bwe iteka ryose
- Igihagararo cyacu n’ishusho yacu uko mutureba aha
- Ni indorerwamo yanyu
- Utubona wese asobanukirwe abo muri bo
- Mfura mwazize ubwiza mutihaye, aho muri turabatashya.
-* R/
-* Kizito Mihigo:
- Twoye guta umwanya ku moko, ahubwo muze dufatanye
- Dufatanye turwubake, icyizere cyo kirahari,
- Dore tumaze kugera kuri byinshi kandi byiza,
- Twubake urwatubyaye maze Rurema ajye muri gahunda zacu,
- Aho muri turabatashya (2x)
-* R/
-* Masamba :
(Aho muri turabatashya ) Mu ijuru ijabiro kwa Jambo, (aho muri turabatashya) , Mana ubakire mu bwami bwawe (Aho muri turabatashya) ;
- mwa ntore twatojwe ibyiza gusa gusa (aho muri turabatashya )
- aho muri turabatashya
-* Kizito :
Turabibuka (aho muri turabatashya) turabasabira (aho muri turabatashya)
-* Zouzou :
Turabatashya (aho muri turabatashya),
- yemwe mfura z’iwacu (aho muri turabatashya),
- abacu mwagiye (aho muri turabatashya).
-* Emmy :
Duhora iteka tubibuka (Aho muri turabatashya)
- ntiduteze na rimwe kubibagirwa (Aho muri turabatashya)
- dushyigikiye ukuri(Aho muri turabatashya)
- no kwihesha agaciro, (Aho muri turabatashya x2) , aho muri turabatashya !
TANGA IGITEKEREZO