- "Zouzou Zoulaika and Cassa,
- Celebrity Music, baby..."
- Dore waragiye unsiga jyenyine
- ndagutekereza amarira agatemba mu maso
- Ni wowe Data, ni wowe Mama
- Uri Inkingi ya Mwamba mu buzima bwanjye
- Zouzou:
- Umuseke Utambitse, ubwo navaga mu busaswa
- Numvise inyoni ziririmba akazina kawe.
- Ndagutekereza amarira agatemba
- Ngafata CD nkumva za ndirimbo wakundaga
- Nibuka byinshi byaranze ubuzima bwacu,
- muvandimwe n’ubwo wansize
- Mfite icyizere ko tuzongera kubonana.
- R/
- Cassa:
- Mushiki wanjye humura nanjye aho ndi ndagutekereza
- kure y’amaso si kure y’umutima
- aho ngiye ni ukugushakira ubuzima
- ubu mfite icyizere cy’aho tugana,
- kandi wibabazwa n’abavuga, iyo page bazayirenga
- bafate izindi ahubwo dutere imbere,
- Bucura bwa mama uri byose kuri jye
- ubuzima utarimo ndakabubura.
- R/
- Dore waragiye unsiga jyenyine
- ndagutekereza amarira agatemba mu maso
- Ni wowe Data, ni wowe Mama
- Uri Inkingi ya Mwamba mu buzima bwanjye
KANDA HANO USHOBORE KUMVA
Umuvandimwe By Zouzou Ft Cassa
TANGA IGITEKEREZO