Buri wa kane, kuri Cadillac Night Club hatangiye gahunda y’ibitaramo bya Reggae bigaragaramo abahanzi abahanzi basanzwe bazwi muri iyi njyana ya Reggae mu Rwanda.
Bamwe muri abo bahanzi ni Ras Kayaga uririmba muri Holly Jah Doves, Lion Imanzi (umuhanzi akaba n’umususurutsabirori mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star), Rosette Kalimba (umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame), Nina, Lion Imanzi, Mighty Popo na Kim Thuita (Pianist umenyerewe kuri Serena Hotel na Mille Collines). Aba wbahanzi bafashwa n’abandi bahanzi b’abashyitsi bakunzwe mu Rwanda batumirwa buri Cyumweru.
Kuri uyu wa Kane, Tarki ya 9 Kanama 2012, aba bahanzi bataramiye abari bitabiriye igitaramo cyahabereye cy’injyana ya Reggae gusa. Iki gitaramo cyabaye igihe cy’amasaha agera kuri ane, cyaranzwe n’uko abantu bishimiye gutaramirwa n’aba bahanzi babaririmbira zimwe mu ndirimbo za Reggae zisanzwe zizwi hamwe n’izindi ndirimbo zabo bwite bahimbye.
Mighty Popo, umwe mu bahanzi bateguye iki gitaramo, aganira na IGIHE yavuze ko yishimiye uko cyagenze kandi bateganya kurushaho gushimisha Abanyakigali bakunda injyana ya Reggae. Yagize ati:”TUrifuza ko buri wa Kane banatu bazajya baza gutarama Hanoi Cadillac tukabacurangira injyana ya Reggae. Nishimye cyane uko igitaramo cyagenze.”
Muri iki gitaramo Lion Imanzi, yakunze kurangwa n’amagambo asetsa. Amwew muri yo ni nk’aho yitaga umucuranzi Mico akazina k’akabyiniro ka M24, byuririra ku izina M23 umutwe witwara gisirikare urwanira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC). Aganira na IGIHE yavuze ko yamucokozaga nk’umuntu w’inshuti ye wabaye muri RDC. Yabwiye igihe ko nawe yishimiye uko iki gitaramo cyagenze.
Aba bahanzi baririmbye bahuriye mu itsinda ryitwa “Benegihanga” riririmba ryibanda ku njyana ya Reggae na Gakondo.
Cobra, Umuyobozi wa Cadillac Nighty Club aheruka gutangariza IGIHE ko nyuma yo kuzanira Abanyarwanda ibyuma n’amatara byo ku rwego rwo hejuru ateganya no kongera gutangira kuzana abahanzi bakunzwe kandi bakomeye ku rwego rwa Afurika.
Dore amwe mu mafoto y’igitaramo:



















TANGA IGITEKEREZO