00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabiriye igitaramo cya Beer Fest akanyamuneza kari kose

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 October 2012 saa 09:35
Yasuwe :

Abantu benshi impande zose, akanyamuneza, amafunguro n’icyo kunywa hirya no hino, umuziki wa LIVE(bataririmbira ku ma CD), uyunguruye nibyo byaranze abantu bari bakubise buzuye mu gitaramo “Beer Fest” cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2012, mu mahema y’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.
Abahanzi, abafana, abamenyereye iby’ibitaramo, abagiteguye n’abandi baganiriye na IGIHE, bahuriza ku kuvuga ko cyagenze neza nk’uko babyifuzaga.
Umwe mu bafana baganiriye na IGIHE, (…)

Abantu benshi impande zose, akanyamuneza, amafunguro n’icyo kunywa hirya no hino, umuziki wa LIVE(bataririmbira ku ma CD), uyunguruye nibyo byaranze abantu bari bakubise buzuye mu gitaramo “Beer Fest” cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2012, mu mahema y’i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Abahanzi, abafana, abamenyereye iby’ibitaramo, abagiteguye n’abandi baganiriye na IGIHE, bahuriza ku kuvuga ko cyagenze neza nk’uko babyifuzaga.

Umwe mu bafana baganiriye na IGIHE, w’imyaka 18, yagize ati “njyewe icyanshimishije cya mbere ni izi ndirimbo twumvise hano; bari kuduha indirimbo nyarwanda dusanzwe tumenyereye kandi twari dukumbuye bikadushimisha cyane.”

Akanyamuneza kari kose ku bafana
Nta n'umwe utanyuzwe

Bitandukanye n’uko ibindi bitaramo byabaga muri iyi minsi bititabirwaga, iki gitaramo byagaragaraga ko cyitabiriwe cyane. Buri wese winjiye ku itike y’amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda, yahabwaga icyo kunywa yifuza n’ibiryo yifuza ku buryo abantu wabonaga nta nzara nta n’inyota bafite.

Mu gutangira Urban Boyz nibo baririmbye, bashimisha abantu mu ndirimbo zirenga 12 bakoze ku buryo bwa LIVE (bataririmbira kuri CDs).

Haje kuririmba abahanzi bagize Orchestre Impala “Nshya”, basusutsa abantu benshi. Bari bambaye imyenda isa yiganjemo amabara y’inyamanswa yitwa Impala. Bari bafite itorero ry’ababyinnyi b’abakobwa, hamwe n’abahungu.

Ababyinnyi b'Impla

Samputu, wari we muhanzi ukomeye cyane muri iki gitaramo, yaje afite intore z’abakaraza, ababyinnyi b’abazayirwa na band baririmba LIVE. Uko byakomezaga gushyuha niko yatumiraga abafana be bakajya baza kubyinana nawe ku rubyiniro. Wabonaga ko abantu bishimye kuririmbana nawe. Mu bazaga kubyinana nawe, hagaragayemo n’abazungu byagaragaraga ko bishimiye igitaramo.

Samputu wibanze ku kuririmba indirimbo ze n’imbyino za gikongomani (kizayirwa) yaririmbye indirimbo nyinshi z’Imana agira ati “Ayi weeeeee Mana, tuzagera Iwawe ryari …”. Umwe mu bagize band ye, yaririmbye indirimbo nka “Ibigeragezo si Karande” ya Theo Bose Babireba, yishimiwe cyane n’izindi.

Ubwo yaherukaga kuganira na IGIHE, Samputu yavuze ko iki gitaramo ari icya mbere kinini akoreye mu Rwanda mu myaka 10 ishize. Avuga ko ibindi bitaramo nk’ibi yabikoreraga muri Amerika no ku yindi migabane, aho yahabwaga ibihembo mpuzamahanga. Iyi akaba ari yo mpamvu avuga ko yagombaga kwerekana itandukaniro n’ibitaramo bisanzwe biba mu Rwanda.

Mu kiganiro na Mibirizi, umwe mu bahanzi bagize Orchestre Impala, yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’uko abantu bari bashyushye muri iki gitaramo. Yagize ati “igitaramo cyagenze neza, nkatwe byadushimishije kubona abantu babyina basimbuka batwishimiye gutya mu gihe gito tumaze dutangiye kuririmba nk’Impala [nshya].”

Ibyo Ally Soudy, umwe mu bamenyereye ibitaramo mu Rwanda, yatangarije IGIHE:

Ally Soudy, umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Radio Isango Star, akaba n’umwe mu bamenyereye gutegura ibirori, aganira na IGIHE yavuze ko iki gitaramo kidasanzwe. Yagize ati “cyari igitaramo cyiza cyane, hari hashize nanjye imyaka irenga icumi n’ingahe ntabona Samputu, na Orchestre Impala nayibonaga ubundi mudutaramo duke. Ni cyiza bishingiye ku byishimo by’abantu, ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibindi”

Martine Gatabazi, ushinzwe kwamamaza muri BRALIRWA, uri muri komite yateguye iki gitaramo aganira na IGIHE yavuze ko uko bagiteguye ari ko cyagenze. Yagize ati “cyagenze neza, abantu bacyitabiriye kandi nabonye bishimye; banyweye, bariye, babyinnye kandi abantu babyishimiye. Ibintu byari biteguye neza kandi abantu bose baje babyishimiye, banabyitabiriye nta kibazo abantu bigeze bagira.”

Beer Fest ni igitaramo gitegurwa na BRALIRWA. Kiba buri mwaka kikazana abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga. Umwaka ushize, abitabiriye igitaramo nk’iki cyari cyajemo Kidum kikabera kuri Juru Park, bari banenze abagiteguye ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bitabonekaga neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages