00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agiye gusohora indirimbo yanditse mu gakayi ke ko hambere

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 11 June 2012 saa 03:18
Yasuwe :

Mu gihe abahanzi benshi bandika indirimbo ari uko bari hafi kuzisohora, ndetse bamwe bakanazandikira muri sitidiyo. Umuraperi Phenomenal we agiye gusohora indirimbo cumi n’eshatu amaze imyaka icyenda yanditse.
Phenomenal ni umuraperi w’Umunyarwandakazi wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ishuri rikuru ry’i Texas, U.T.A (University of Texas in Arlington). Amazina ye nyakuri ni Umutoni Alma, yavutse tariki 19 Nzeli 1986 avukira i Kigali. Nyina umubyara yitwa Bahashyi M. Michele, Se ni (…)

Mu gihe abahanzi benshi bandika indirimbo ari uko bari hafi kuzisohora, ndetse bamwe bakanazandikira muri sitidiyo. Umuraperi Phenomenal we agiye gusohora indirimbo cumi n’eshatu amaze imyaka icyenda yanditse.

Phenomenal ni umuraperi w’Umunyarwandakazi wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ishuri rikuru ry’i Texas, U.T.A (University of Texas in Arlington). Amazina ye nyakuri ni Umutoni Alma, yavutse tariki 19 Nzeli 1986 avukira i Kigali. Nyina umubyara yitwa Bahashyi M. Michele, Se ni Hanyurwabacye Juvenal.

Yigiye amashuri abanza mu bigo Apaper na Remera Catholique, icyiciro rusange cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’ayisumbuye rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare) ; icya kabiri cy’ayisumbuye akiga mu ishuri Lycée De Kigali mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (BIO-CHIMIE).

Muri Gicurasi y’uyu mwaka wa 2012 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Umubabaro” yakoranye akanakorerwa na Producer Lick Lick uherutse kwimukira muri iyo Leta. Aganira na IGIHE yatangaje ko indirimbo agiye gusohora yazanditse akiri mu Rwanda, afite imyaka 17 y’amavuko. Yavuze ko akiri umwana muto atakundaga kuvuga, bityo ngo icyamuzagamo cyose yacyandikaga mu gakayi.

Indirimbo ’Umubabaro’ ya Alma:

Phenomenal yagize ati: “Guhanga kwa njye nabitewe nuko cyera nkiri muto ntakundaga kuvuga, ibyabaga bindimo nabyandikaga mu gakayi nari mfite ni uko akari ku mutima nkagasesekaza ku rupapuro. Byongeye kandi mama wanjye yakundaga kuturirimbira cyera tucyiri bato (njye n’abo tuvukana), ndetse tukanakora ibitaramo imuhira, buri wese akagira umwanya we wo kuririmba, bityo nkura nkunda kuririmba.”

Yatangarije IGIHE ko icyatumye adasohora indirimbo mbere ari ishuri n’ubushobozi bucye, ariko ngo guhera ubu agiye kuzisohora uko zakabaye.

Ibyo yabitangarije IGIHE agira ati: “Umwihariko nzanye muri muzika Nyarwanda nuko nta muntu uzongera kumva indirimbo z’ahandi kuko impano zo turazifite, by’umwihariko njye mbazaniye ibyo mutarumva cyangwa ngo mubone ahandi. Ngiye kubakundisha Hip hop Nyarwanda, umuziki wacu ugomba kumenyekana ku Isi hose, ururimi waririmbamo nta cyo ruvuze kuko dufite Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire kandi byose twabiririmbamo mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano, kandi bikaguma ari ibihangano Nyarwanda.”

Phenomenal

Ku byerekeye indirimbo “Umubabaro” aherutse gusohora yavuze ko yayihimbye abitewe n’akababaro gatandukanye abona. Yagize ati : “Mbere yo gucira umuntu urubanza ngo kuko umubonye ku muhanda cyangwa akora ibi n’ibi jya ubanza umenye icyibimutera kuko kur’iyi si buri wese abari ari n’agasaraba ke. ”

Phenomenal akunda abahanzi Nyarwanda bose, by’umwihariko abakora injyana ya Rap kandi ngo aje gufatanya n’Abanyarwandakazi bakora Rap mukurwana n’inzitizi nyinshi bahura na zo. Akumbuye cyane inshuti ze n’umuryango we, ahantu akumbuye mu Rwanda kurusha ahandi ni kwa Rubangura (kuri bose babireba), icyo akumbuye kurusha ibindi ni ugutega agahene. Arateganya kugaruka mu Rwanda ubwo azaba arangije kwiga mu mwaka utaha wa 2013.

Aganira na IGIHE yasoje asaba Abanyarwanda gufasha abahanzi baha agaciro ibyo bakora, kuko ibintu byose byuzuzanya.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Umubabaro By Alma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages