Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori “Ally Soudy’ uri kubarizwa muri Lta Zunze ubumwe za Amerika, yageneye umukobwa we w’imfura “Ally Waris Umwiza” ubutumwa nk’impano kuri uyu munsi yuzuje umwaka umwe w’amavuko.
Nk’uko yabitangarije ku rukuta rwe rwa Facebook, Ally Soudy yagaragaje ibyishimo byinshi n’urukundo afitiye umukobwa we Warris, cyane cyane kuri uyu munsi w’amavuko.
Yagize ati: “Sinzi icyo namuha nk’impano kuri uyu munsi yujuje umwaka ageze ku isi, umukobwa wanjye w’imfura kandi nkunda cyane!”
Yakomeje avuga ko n’ubwo bwose azi ko atari busome ubwo butumwa cyo kimwe n’uko n’indi mpano yamuha atamenya ibyo aribyo, yasabye umuntu uwari we wese ubusoma ndetse akazabasha kubona Waris yaraciye akenge kuzabumuhera.
Yagize ati:”Uzamubwire uti so yaravuze ati: ‘Ally Waris Umwiza, njye na mama wawe turagukunda cyane kandi tukwifurije isabukuru nziza y amavuko! Kugiti cyanjye nguhaye impano yo kukwifuriza kuzavamo umukobwa w’icyitegererezo mu byiza. Uzakunde u Rwanda unaruteze imbere, uzakunde ikiremwamuntu aho kiva kikagera, uzicishe bugufi bizaguha kwiga byinshi, ujye utega amatwi kurenza kuvuga menshi, uzaharanire kumenya no gukora, uzarangwe n’inseko no kwishimira uko uri ndetse uzahorane n’Imana muri byose uzajya ukora kandi muri buri sengesho ujye uyisaba kuba umunyabwenge, kubaho neza, gukunda abantu nabo bakagukunda, kumva abababaye no kuzava mu isi uri mu nzira zinyuze Imana. "
Yasoje ubutumwa kandi anamusabira umugisha agira ati: “Ya Allah, ha umugisha Ally Waris kandi unawuhe abandi bana bose bagenzi be, bazavemo abazishimirwa nawe”.



















TANGA IGITEKEREZO