Muri uyu mwaka wa 2013 bimwe mu byamamare bitandukanye haba muri muzika no mu bakora ibindi bikorwa ntabwo wigeze ubahira.
Ibi byamamare byagiye bihura n’ibibazo bitandukanye harimo impanuka nyishi nk’uko Izuba Rirashe cyakoze icyo cyegeranyo kibitangaza.
Reba uko aya mezi 5 abanziriza umwaka wa 2013 byari byifashe.
1. Mutesi Aurore Kayibanda.
Nyampinga w’U Rwanda 2012 Mutesi Aurore ku itariki 1 Mata 2013, yakoze impanuka ubwo yari mu modoka yahawe nk’igihembo ubwo yegukanaga umwanya wa Nyampinga w’U Rwanda. Iyo mpanuka Mutesi Aurore yayikoreye mu mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya ya Saint Michel.
2. Bagabo Adolph.
Bagabo Adolph uzwi cyane ku izina rya Kamichi, ku itariki ya 9 Gashyantare 2013 imodoka yari imutwaye ubuzima we ndetse na bagenzi be ubwo bavaga mu ntara y’Iburasirazuba mu gitaramo, bageze ahantu hitwa i Rugende nibwo bakoze iyo mpanuka, gusa ku bw’Imana nta numwe witabye Imana.
3. Mani Martin.
Mani Martin yarokotse impanuka ya moto ku itari ya 4 Gashyantare 2013 ubwo yari kuri moto mu muhanda wo kubitaro bya CHUK hanyuma imodoka ikagonga moto yari imutwaye, gusa yamaze igihe kingana n’icyumweru kwa muganga. Iyo mpanuka rero yaba yaravuzweho byinshi, benshi bavugaga ko ar’igihano cy’Imana kuko yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana agahitamo gukora indirimbo zisanzwe.
4. Tom Close.
Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close yakoze impanuka ku itariki ya 10 Gicurasi 2013 mu muhanda ugana Gisimenti gusa Imana ikinga akaboko. Tom Close kuri ubu ni umuvuzi mu bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
5. Dominic Nic.
Dominic Nic umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana we yacitse impanuka ku itariki ya 5 Gicurasi 2013 ubwo yerekezaga mu mujyi wa Rubavu aho yari afite igitaramo. Dominic Nic nyumay’iyo mpanuka akaba yaratangaje ko ari Satani washakaga gutwara ubuzima bwe kugirango atageza ubutumwa yari yateguriye abantu
6. Amag The Black & Bruce Melodie.
Amag The Black na Bruce Melodie barokotse impanuka ku itariki ya 11 Gicurasi 2013 ubwo berekezaga mu mujyi wa Rusizi ahari habereye igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3. Abop basore rero bakaba bari kumwe n’umunyamakuru ukora kuri Radio Contact mu kiganiro cy’imyidagaduro witwa Mudenge.
7. Fireman
Uyu musore yakoze impanuka ku itariki ya 12 Gicurasi 2013, gusa ntiyaje kuyicika wese kuko yavunitse amenyo 2, gusa kuri ubu akaba ameze neza.



















TANGA IGITEKEREZO