00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Ras 2T’, umuhanzi mushya mu njyana ya Reggae

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 22 May 2013 saa 10:54
Yasuwe :

Ntakirutimana Felicien uzwi ku izina rya “2T”, ni umuhanzi mushya ugaragaza ubuhanga bukomeye mu njyana ya ‘Reggae’, akaba yariyemeje gutanga ubutumwa bwubaka abnyujie muri iyo njyana ikundwa n’abatari bake. Ras 2T, yatangiye kuririmba akiri muto cyane, ndetse aza kubifashwamo kuririmbira mu makorali akomeye nka ‘Beaux Amis’ yo kuri Collège Adventiste de Gitwe, ‘La Victoire’ yo muri Collège de Bethel-APARUDE ubwo yigaga muri mashuri yisumbuye, biza kuba akarusho ubwo yajyaga gukomereza (…)

Ntakirutimana Felicien uzwi ku izina rya “2T”, ni umuhanzi mushya ugaragaza ubuhanga bukomeye mu njyana ya ‘Reggae’, akaba yariyemeje gutanga ubutumwa bwubaka abnyujie muri iyo njyana ikundwa n’abatari bake.

Ras 2T, yatangiye kuririmba akiri muto cyane, ndetse aza kubifashwamo kuririmbira mu makorali akomeye nka ‘Beaux Amis’ yo kuri Collège Adventiste de Gitwe, ‘La Victoire’ yo muri Collège de Bethel-APARUDE ubwo yigaga muri mashuri yisumbuye, biza kuba akarusho ubwo yajyaga gukomereza amashuri ye mu gihugu cya Kenya, akaba umwe mu baririmbyi ba ‘Nairobi Youth Choir’.

Hagati aho, mu w’2005 yabashije gukora indirimbo yise ‘Shoot the AIDS’ yanamuhesheje igihembo cya mbere mu marushanwa yo kurwanya icyorezo cya SIDA, hanyuma mu w’2011 agarutse mu Rwanda, nibwo yongeye guhura n’abatunganya umuziki bakomeye hano mu Rwanda nka Producer Mastola na Producer Patchento, maze abasha guhyira hanze indirimbo eshatu ‘Smile’ isaba abantu kwihanganira ibibazo byo mu isi ntibatakaze icyizere, ‘Hospital’ isaba abakora imirimo itandukanye yo kwa muganga kwita ku babagana na ‘Plus belle’ y’urukundo.

Mu kiganiro na IGIHE, 2T yagize ati:”Nibwo nasaga nk’ukinjira mu muziki by’umwuga, ariko natewe imbaraga no kubona abarundi barakunze indirimbo zanjye cyane, bikagera n’aho bantumira kwifatanya nabo mu bitaramo bibiri bakoze ku munsi wo kwibuka nyakwigendera Bob Marley, umwami wa Reggae.”

Yakomeje avuga ko yishimiye ukuntu abafana bamwakiriye i Bujumbura, aho yakoranye n’abandi barista mu gitaramo cyabereye ahitwa ‘Cocktail Beach’ n’icyabereye kuri ‘New Usumbura’ hahoze hitwa La Pirogue, bikaba byaramuhaye imbaraga zo kurangiza vuba album ye ya mbere yise “Peace and Love” izaba igizwe n’indirimbo 8 ateganya kuzamurika mu Ukwakira uyu mwaka.

Ras 2T, usanzwe ari umuganga bitaro byitiriwe umwami Faysal, arakangurira abakunzi ba muzika kumva no gukunda cyane injyana ya reggae kuko inyuzamo uburumwa bwinshi bwubaka, dore ko mu butumwa atanga yibanda ku busakaza amahoro n’urukundo, kubaha Imana no gufashanya.

Umva indirimbo ye ’Hospital’ hano:

Ras 2T na Ras Adjobalove mu gitaramo muri New Usumbura
Ras 2T yashimishijwe no kuririmbira abarundi bakishima
Ras 2T na Ras Adjobalove mu gitaramo kuri Cocktail Beach i Bujumbura


KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages