00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo Kanda Amazi na Imitobe byashyize KINA Music mu kato

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 June 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Dj Bissosso hamwe na bagenzi be bakora umwuga wo gucuranga indirimbo cyane cyane mu tubari n’ahandi hantu hahurira abantu benshi bafashe umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo za Kina Music bitewe n’impagarara indirimbo Kanda Amazi yateje.
Mu ibaruwa ifunguye bagejeje mu itangazamakuru, abadjs banditse bavuga ko banenze Producer Clement Ishimwe biturutse ku magambo bavuga ko aherutse gutangaza agira ati “Umusaruro "Kanda Amazi" yabonye si uko abadjs bayicuranga.”
Ibi Dj Bissosso (…)

Ibi Dj Bissosso avuga ko Producer Clement yabivuze igihe Bissosso avugiye ko atazongera gucuranga indirimbo “Kanda Amazi” kubera ibibazo n’impaka ndende yateje.

Dj Bissosso avuga ko aya magambo bayafashe nko gusuzugurwa kandi ko nta kindi kintu bakora kitari uguhagarika gucuranga indirimbo zikorerwa muri Kina.

Aganira na IGIHE, Producer Clement yavuze ko iki cyemezo abadjs bafashe ari bwo akikimenya. Avuga ko bagiye kwicara nka Kina bakacyigaho bakareba icyo bazakora.

Yagize ati "Bamaze kubimbwira nonaha, ntabwo twari twagira icyo dutangazatwe nibwo tukibimenya."

Clement yongeyeho ati "Njyewe navuze ko bibabaje kuba aba DJs barafashe icyemezo cyo guhagarika gukina indirimbo "Kanda amazi", ariko ko nishimira aho iyo ndirimbo yageze, sinzi rero uko abyita agasuzuguro".

Bamwe mu bahanzi bakorera muri Kina Music bavuga ko ibi bibazo biri hagati ya Clement na Dj Bissosso batabizi.

Kina Music ni imwe mu nzu ikora indirimbo nyinshi zirimi izikunzwe cyane mu Rwanda. Kuri ubu iheruka gukorana n’abahanzi nka Dream Boyz, Knowless, Christopher, Jay Polly, Tom Close n’abandi.

Indirimbo Kanda Amazi na Imitobe byatumye Kina ishyirwa mu kato:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages