Ni mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 28 Kamena 2025. Iki gitaramo cyasusurukijwe n’abavanga imiziki bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni igitaramo cyari gifite umwihariko w’uko cyacuranzwemo n’abakobwa gusa. Cyari cyiswe “Improper Access” cyabaga ku nshuro ya kabiri.
Mu basusurukije abitabiriye bakomoka mu Rwanda harimo DJ Niny uri mu bakobwa bagezweho mu bitaramo bitandukanye n’utubyiniro na DJ Higa umaze kubaka izina muri uyu mwuga.
Aba bakobwa bishimiwe mu bihangano bitandukanye bacuranze birimo indirimbo zo mu Rwanda zigezweho yaba muri Hip Hop na Afrobeat, ndetse n’izo mu mahanga ziganjemo iz’abanya-Nigeria, Tanzania ndetse na Afurika y’Epfo mu ‘Amapiano’ aharawe cyane muri iki gihe.
Nyuma yabo Etania ukomoka muri Uganda nawe yahawe umwanya yiyereka abari bitabiriye, uyu mukobwa wanyuzagamo agakaraga umubyimba nawe yashimishije benshi ku buryo yavuye ku rubyiniro ubona abitabiriye banyuzwe.
Yakorewe mu ngata n’Umunyamakuru ubifatanya no kuvanga imiziki muri Afurika y’Epfo, Blue Aiva.
Blue Aiva yageze ku rubyiniro amasaha amaze kwicuma ndetse yambukiranyije umunsi ari gucurangira abitabiriye bari bizihiwe.
Uyu mukobwa uzwiho ubuhanga buhambaye yazanye n’ababyinnyi ku rubyiniro bamufashaga gushimisha abitabiriye, akanyuzamo akabaza abanya-Kigali niba biteguye kubyina. Abandi nabo bakamubwira ko nta kabuza barajyana nawe, kugeza avuye ku rubyiniro.
Uyu mukobwa yazengurukije imigabane itandukanye, abitabiriye iki gitaramo yifashishije umuziki, ndetse byatumye yishimirwa by’agahebuzo, atuma benshi batahana akanyamuneza ku maso.
Iki gitaramo cyayobowe na Zuba Mutesi uri mu bakobwa bamaze kwigarurira benshi mu kuyobora ibitaramo, afatanyije na Miss Muyango Uwase Claudine.
Tebatso Mokoana wubatse izina nka Blue Aiva wari watumiwe muri iki gitaramo, ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko. Ni umwe mu bagezweho cyane muri Afurika y’Epfo bitewe n’ubuhanga bwe mu kubyina no kuvanga imiziki ahuza bikanyura abatari bake.
Izina rye ryarushijeho kuvugwa cyane mu 2023 ubwo yitabiraga irushanwa rya ‘Big Brother Titans’.
Improper Access yari yatumiwemo ni ibitaramo ngarukamwaka bitegurwa na sosiyete ya ‘Blackout Inc.’ Igiheruka ni icyabereye muri Kigali Universe muri Kanama 2024. Cyagaragayemo Etania, Dope Caesar wo muri Nigeria, DJ Brianne, DJ Sonia, DJ Senshi na DJ Alida bo mu Rwanda.
Amafoto: Rusa Willy Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!