Ni mu gitaramo ‘’Naija Meets Rwanda’ cyabereye muri Camp Kigali, aho cyitabiriwe n’aba Djs bafite amazina akomeye nka DJ Neptunez, Flava, Ice n’abandi. Bunganiwe n’aba Djs bo mu Rwanda barimo DJ Pius, Toxxyk, Marnaud, Tyga, Lou, Higa na Rusam.
Iki ni igitaramo cyarimo uruvange rw’imiziki itandukanye yiganjemo iyo muri Afurika, cyanasusurukijwe n’umuhanzi Camidoh wo muri Ghana.
Iki gitaramo cyateguwe na Shooters Lounge, cyarimo udushya twinshi aho abana b’imyaka icumi gusa bari baherekejwe n’umubyeyi wabo bagiye ku rubyiniro bakabyina imbyino zishimiwe cyane bafatanyije na MC Nario wari uyoboye iki gitaramo.
Ku ba-Djs bacuranze buri wese yari afite umwanya we dore ko hari hateguwe imyanya ibiri itandukanye buri wese acurangiramo ku buryo ntawabyiganye n’undi ngo abure aho acurangira.
Uko amasaha yagiye yicuma, MC Nario yageze aho asaba abakunda kubyina kwisanzura bakaza kubyinira kuri stage dore ko kuva ku itike ya nyuma ya make bari bashyiriweho inzira ibageza ku rubyiniro kuburyo ubishoboye wese yahageraga akabyinira abitabiriye iki gitaramo.
N’ubwo indirimbo nyinshi zari ziganjemo izo mu burengerazuba bw’Afurika, umuziki nyarwanda nawo wacuranzwe.
DJ Neptune wari utegerejwe na benshi yacuranze indirimbo nka “Big Time” ya Yvan Buravan anamwifuriza kuruhikira mu mahoro. Yacuranze izindi ndirimbo nyarwanda nka “Kucyaro” ya Misteak , “Sawa sawa” , ‘Bado’za Bruce Melodie ,’Inana’ ya Chris Eazy n’izindi.
Zimwe mu ndirimbo zagarutse ku rutonde rwa benshi muba DJs bacuranze harimo nka ‘Last last’, ‘Overdose’ , ‘Girl friend ’, Snap chats ‘ , ‘Suger Cane ‘ , ‘Kucyaro’, ‘Kwaku the Traveller’ , ‘Buga’, ‘Iyo’, ‘Sugba’ , ‘Sawa sawa’, ‘DEMO’ na ‘Bandana’.
Camidoh, umuhanzi wo muri Ghana wari watumiwe muri iki gitaramo yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda, agaragaza ko akunda umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Iki gitaramo cyasojwe na Dj Marnoud wazanye agashya acuranga anifashisha ingoma za Drums, kirangira Dj Toxxiky na DJ Pius badacuranze.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!