Ibi bihembo bitegurwa n’Ubuyobozi bwa Radio na Televiziyo Isango Star, bigiye gutangwa ku nshuro ya kane. Bigarukanye ibyiciro 11 mu gihe umwaka ushize harimo ibyiciro umunani.
Ibyiciro by’abazahatana uyu mwaka birimo Best Male, Best Female, Best New Artist, Best Gospel Artist, Song of The Year, Best Video Director, Best Music Producer, Best Collaboration.
Ibyiciro bishya byiyongereye muri Isango na Muzika Awards (IMA Awards) birimo Best Burundian Artist , Best Cultural Act na Best Album.
Kavukire Alex uri mu bateguraga iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bahisemo kongeramo icyiciro cy’abahanzi b’i Burundi mu kwagura ibi bihembo bikajya ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Mu byifuzo byacu turifuza ko Isango na Muzika Awards yaguka ikaba mpuzamahanga cyane duhereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikava ku rwego rw’imbere mu gihugu, ikindi cyiyongeraho ni uburyo Abarundi benshi basigaye bakurikira Isango Star muri rusange.”
“Kuri iyi nshuro duhereye i Burundi kubera ko iyo urebye umwaka wa 2023 na 2022 usanga harabayeho imikoranire ikomeye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’i Burundi, nitubona hari umusaruro bitanze kuri muzika yaho tuzajya n’ahandi Tanzania, DRC, Uganda n’ahandi.”
Ibi bihembo bizatangwa taliki 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel gusa biteganyijwe ko ibi birori bizabanzirizwa n’ibindi bikorwa birimo ibitaramo.
Uyu mwaka ibi bihembo byagarukanye ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwirida Virusi Itera SIDA bakidagaduro bafite ubuzima bwiza.
Isango Star yamaze gutunganya urubuga rwa internet www.ima.rw ruzafasha abahanzi kubona amakuru yose yerekeye ibi bihembo uko abahanzi bagiye bahatana kuva byatangira mu myaka itatu ishize.
Mu guhitamo abahanzi n’abandi bitwaye neza hakorwa amatora aba hifashishijwe ikoranabuhanga n’akanama nkemurampaka kagena amajwi yako.
Amatora akorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS) n’urubuga rwa internet ndetse hakiyongeraho amajwi y’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’ay’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda.
Umwaka ushize Ariel Wayz yabaye Umuhanzikazi w’Umwaka (Best Female), Bruce Melodie ni we wahize abandi mu bagabo (Best Male), Element ni we wahize abandi mu batunganya indirimbo z’amajwi (Best Producer), Indirimbo y’Umwaka (Song of The Year) yabaye “Inana” ya Chris Eazzy, mu gihe Bwiza yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mushya (Best New Artist).
Indirimbo “Muzadukumbura” ya Nel Ngabo n’Umuraperi Fireman yahembwe nk’indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye (Best Collaboration), Director Gad ni we wahize abandi batunganya amashusho y’indirimbo (Best Video Director).


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!