00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi ba PGGSS III batangiye kujya mu biganiro ku maradiyo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 June 2013 saa 04:59
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Mbere abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III batangiye kuzenguruka ku maradiyo akunzwe hano mu Rwanda kugirana ibiganiro n’abafana babo.
Kuri uyu wa Mbere aba bahanzi babimburiye kuri Radio Flash FM. Kuri uyu wa Kabiri bakomereje kuri Radio Isango Star, guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4PM).
Biteganijwe ko bazajya bumvikana mu biganiro bisanzwe bikunzwe cyane bivuga ahanini ku muziki.
Muri ibi biganiro abafana b’aba bahanzi barabahamaga bakababaza (…)

Guhera kuri uyu wa Mbere abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III batangiye kuzenguruka ku maradiyo akunzwe hano mu Rwanda kugirana ibiganiro n’abafana babo.

Kuri uyu wa Mbere aba bahanzi babimburiye kuri Radio Flash FM. Kuri uyu wa Kabiri bakomereje kuri Radio Isango Star, guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4PM).

Biteganijwe ko bazajya bumvikana mu biganiro bisanzwe bikunzwe cyane bivuga ahanini ku muziki.

Muri ibi biganiro abafana b’aba bahanzi barabahamaga bakababaza ibibazo bifuza byerekeranye n’ubuhanzi bwabo ndetse no ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Abafana barashishikarizwa cyane gutora abahanzi bashyigikiye babinyujije mu kohereza ubutumwa bugufi.

Kuri uyu wa Gatandatu abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III bazerekeza mu karere ka Gicumbi.

Ifoto igaragaza nomero z'abahanzi bari muri PGGSS III

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages