Aba bahanzi badakunda kuvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo babonwe nk’ibyamamare byo ku rwego rwo hejuru, bikanajyana n’ibihangano byabo bibagumisha kuri urwo rwego ni bo twise “Akazuyazi”.
Mu busanzwe akazuyazi ni ya mazi aba atabize ngo yature ariko ntanakonje cyane agahora ari hagati na hagati.
Mu buhanzi ni ba bandi batari ku rwego rwo hasi rwo gutangira, ariko na none si ba bahanzi bo ku rwego rwo hejuru.
Aba bahanzi bakunze kugira umubare w’abakunzi wihariye kandi baringaniye, baba bafite indirimbo zagiye zikundwa n’abantu runaka, ariko ntabwo baba bahora ku isonga mu marushanwa akomeye, ibitaramo bikomeye cyangwa urutonde rw’indirimbo zigezweho buri gihe.
Umwihariko wabo ni uko bagira imbaraga zihariye mu gukomeza gususurutsa ababakunda, ndetse rimwe na rimwe bakagira uruhare rukomeye mu kureshya urundi rubyiruko mu muziki.
Nubwo bimeze bityo, umusanzu wabo ntushidikanywaho kuko bagira uruhare rukomeye mu gutuma injyana zinyuranye z’umuziki nyarwanda zikomeza kubaho no gusakara mu gihugu hose.
IGIHE yakusanyije urutonde rwa bamwe mu bahanzi bameze uku bafatwa nk’akazuyazi mu muziki nyarwanda.
Ni urutonde rwakozwe tutagamije kubahutaza, ahubwo ari ukongera kwibutsa abantu ko aba bahanzi bahari no kubashishikariza gukomeza kubashyigikira cyane.
Sean Brizz
Sean Brizz ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, cyane ko amaze imyaka irenga 10 atangiye gutunganya indirimbo no kuririmba.
Iyo yivuga uyu musore agaragaza ko avuka ku munyamuziki Sibomana Joseph, wacurangaga Guitar muri Orchestre Irangira yari irimo abahanzi bakomeye nka Makanyaga Abdul.
Avukana na Eloi El na we uri mu basore bamaze kwigwizaho abakunda umuziki cyane cyane uwo mu njyana ya Electronic Dance Music (EDM).
Uretse kuririmba indirimbo ze zitandukanye, yagiye yifashishwa n’ibigo bitandukanye mu kuririmba indirimbo zamamaza ibyo bikora.
Mu ndirimbo amaze gukora harimo iyitwa “Kama Mbaya”, “Bakange”, “Abayuda” n’izindi zitandukanye. Urebye impano afite n’urwego ariho mu muziki usanga na we ari mu bahanzi bamaze igihe kinini bari mu cyiciro cy’ababaye akazuyazi.
Logan Joe
Logan Joe ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza. Guhera mu 2021 yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King, yagiye hanze tariki 14 Nayakanga 2022 n’izindi zitandukanye.
Uyu musore akundwa cyane n’urubyiruko rwiganjemo urwo mu mijyi, ku buryo abenshi bari mu ntara bazi indirimbo ze ariko kumenya umuhanzi ari mu gicuku.
Yagiye akora ibihangano bitandukanye birimo “Njyewe Utazi”, “Kibonumwe”, “Ntiwamvamo” yakoranye na Kenny K-Shot, “I Wish I Was You” yakoranye na Fireman n’izindi zitandukanye.
Kenny K-Shot
Amazina ye asanzwe ni Kenny Rulisa ariko mu muziki akoresha amazina ya Kenny K-Shot. Ni umwe mu basore bamaze igihe gito batangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu baraperi bazanye impinduka mu kuririmba mu ndimi zitandukanye, ndetse n’injyana ya Drill Music na Trap Music.
Uyu musore w’imyaka 26 yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali. Mu 2019 ni bwo yatangiye kumenyekana.
Khalifan
Abamuzi bamumenye mu ndirimbo yitwa “Uvutse Ni Nde?” yahuriyemo na Bulldogg, Fireman na Bridu. Ni indirimbo yagiye hanze mu myaka 12 ishize, yanakunzwe cyane.
Khalifan ukunze kongera ku mazina ye izina Govinda, ni umwe mu baraperi b’abanyempano ariko bataragera ku gasongero k’umuziki.
Gusa mu 2018 yari umwe mu bahatanye muri Primus Guma Guma Super Star ya munani, ari na yo ya nyuma yabaye yegukanywe na Bruce Melodie. Icyo gihe yari mu bahanzi batanu batabashije kugera mu cyiciro cy’abatsindiye ibihembo.
Uyu musore akenshi agendera ku muvuduko utari mwinshi kuko ubaze impuzandengo asohoreramo indirimbo, wasanga hashira igihe kinini asa nk’ucecetse ku buryo iki cyafatwa nka kimwe mu bituma umuziki we udatumbagira cyane nubwo abafana bahora bamuryamyeho.
Kid Gaju
Uyu muhanzi ntabwo ari umuvubuka mu muziki nyarwanda kuko amaze imyaka irenga 10 ari umwe mu bari muri uru ruganda.
Yakunzwe mu bihangano bitandukanye kuva yakwinjira mu muziki, ariko akenshi abakunzi be na we bagorwa no guhora bamubona uko bikwiriye.
Uyu musore akenshi yakunze gukorera umuziki muri Uganda, ariko yaba muri iki gihugu yakunze kubamo, cyangwa se mu Rwanda ntabwo yazamutse ngo agere ku gasongero nk’uko benshi bari babimwitezeho.
Ahubwo yakunze kuguma hagati no hagati, agakora indirimbo igakundwa akaba abuze akagaruka nyuma gutyo.
Edouce
Edouce Softman benshi bakurikirana umuziki baramuzi cyane. Ariko na we ari mu cyiciro cy’abahanzi bari bitezweho gukora byinshi mu muziki nyarwanda, bikagenda biguruntege mu buryo umuntu uwo ari we wese atabasha gusobanura.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo “Akandi ku Mutima” na “Urushinge” yahuriyemo na Humble Jizzo wamenyekanye muri Urban Boyz, zamamaye mu myaka irenga 10, “Nahitamo” n’izindi zitandukanye.
Angell Mutoni
Ni umwe mu bakobwa babashije guhahanyaza mu muziki guhera mu myaka 10 ishize. Angell Mutoni uretse kuba ari umwe mu baraperi b’igitsina gore babashije kwishakira umwanya mu muziki nyarwanda, mu bihe bitoroshye yisangije kuba umukobwa uririmba Hip Hop mu Cyongereza mu Rwanda wabimburiye abandi.
Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n’ayandi.
Urebye ariko umuziki we, ubuhanga bwe ndetse n’igihe amaze, na we yajya mu cyiciro cy’abahanzi badashyushye cyangwa ngo bakonje mu muziki nyarwanda.
Racine
Kamatali Thierry benshi bazi nka Racine ni umwe mu baraperi bamaze igihe kitari gito, cyane ko amaze imyaka irenga 10 atangiye kuririmba mu buryo bw’umwuga mu njyana ya Hip Hop. Uyu musore uretse kuririmba, anandikira indirimbo abahanzi.
Racine w’imyaka 28 yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Nsengera”, “No Name”, “Agahugu’’, “100” aheruka gukorana na Papa Cyangwe n’izindi zitandukanye.
Na we urebye impano ye n’igihe amaze wamushyira muri iki cyiciro cy’abahanzi batageze ku rwego ruhambaye, nubwo umuziki kugeza uyu munsi ari wo umutunze.
Mazimpaka Prime
Umuraperi Prime Mazimpaka ukunze kwiyita Che Guevara, ni umwe mu bafite impano ihambaye mu muziki we.
Imyandikire ye, uko yungikanya amagambo ndetse no kuba aririmba mu ndimi ziganjemo Icyongereza, ni kimwe mu byakamugize umuhanzi uri ku rwego ruhambaye ariko si ko bimeze.
Mazimpaka Prime w’imyaka 30, ni umwe mu banyempano bahambaye ariko batabashije kugeza kure impano zabo. Iyo umubajije umubare w’indirimbo amaze gukora, Prime Mazimpaka avuga ko bigoye kuzibara kuko ari nyinshi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!