Abahanzi King James, Kizito Mihigo, Knowless, Riderman, Jay Polly n’abandi bahanzi baratangaza ko hari umuntu witwa ‘Ngabonziza Jean Marie Vianney’ ugaba abantu mu ntara gufata abacuruza indirimbo z’aba bahanzi avuga ko ari we uhagarariye abo bahanzi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito Mihigo yavuze ko abahanzi barimo we ubwe, King James, Riderman, Knowless, Jay Polly, Munyanshoza Dieudonné, Senderi International Hit na Mani Martin baganiye kuri iki kibazo.
Kizito Mihigo avuga ko uwo mugabo witwa Ngabonziza Jean Marie Vianney yigeze kwegera Kizito na Munyanshoza muri Mata 2011, ababwira ko ariho akorana n’inzego za Polisi y’Igihugu mu guhagarika ubujura bw’indirimbo, ariko bakaba baramenye ko uwo mugabo atigeze akorana na Polisi. Aba bahanzi bahise bamubuza kongera gukurikirana ibihangano byabo nyamara ntibimubuze gukomeza ibyo bikorwa bye mu Ntara zose.
Yagize ati “Uyu munsi namenye ko ngo yafashe abantu b’i Byumba n’i Rubavu. Uyu mugabo n’abakozi be bafite urutonde ruriho abahanzi barenga 100, aho basanze indirimbo z’umwe muri bo barabafata. Turamwamagana kuko Abanyarwanda benshi bashobora gukeka ko ari twe turi inyuma y’ibyo bikorwa byose kandi atari byo.”
Kizito avuga ko uyu mugabo aho asanze indirimbo z’aba bahanzi ahita abaca amande abandi akabafungisha cyangwa se akanabambura ibikoresho byabo birimo mudasobwa.
Mu itangazo aba bahanzi bashyize hanze bagize bati “Ntiduhagarariwe n’uwo muntu, ntituzi n’iryo shyirahamwe ayoboye, kandi nta wundi muntu wemerewe gukurikirana ibihangano byacu mu izina ryacu, usibye uwo twabihera uburenganzira.”
Bongeraho bati “Dusabye abakunzi bacu kutita ku binyoma by’abantu nk’abo bagenda biyitirira abahanzi bagamije inyungu zabo bwite. Tuboneyeho kandi kubuza abacuruza ibihangano byacu gukora ubwo bucuruzi igihe batabifitiye uruhushya.”
Abahanzi nyarwanda bagiye bakunda guhura n’ingorane z’uko ibihangano bitarabasha kubonerwa uburyo nyabwo byacuruzwamo ngo bitunge nyira byo.
Usibye ibyabiyitirira abahanzi kugira ngo babone amaronko batavunikiye, Kizito Mihigo yavuze ko banamagana n’ababayitirira ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, bagakoresha amafoto y’abo bahanzi bakajya bashyiraho ubutumwa budafite ireme mu izina ryabo.



















TANGA IGITEKEREZO