Mu nama nyunguranabitekerezo kw’iterambere ry’ahazaza ha muzika mu Rwanda yateguwe na Minisiteri y’Umuco na Sport ifatanyije n’Ikirezi Group na The National Youth Council ‘NYC’, ku nshuro ya mbere yahuje abahanzi, abanyamakuru b’imyidagaduro, aba Djs, aba managers b’abahanzi, ndetse na buri muntu wese ufite aho ahurira na muzika kugirango hareberwe hamwe ikintu cyaba kidindiza muzika nyarwanda ndetse n’umuhanzi ku giti cye.
Makuza Laurent umuyobozi ushinzwe umuco muri minisiteri yatangarije abari muri iyo nama ko “Abahanzi aribo bagomba gufata iya mbere bakamenya agaciro ibihangano byabo bifite, ndetse bagafata ubuhanzi nk’akazi kandi gatunga umuntu”, yongeraho ko hagati y’abahanzi ubwabo bakagombye gutandukanya kuba umuntu ari umuhanzi ndetse n’umuririmbyi, gusa yizeza abari aho ko Minisiteri y’Umuco na Sport igiye gukurikirana ibyavugiwe mu nama byose.
Muri iyo nama hagaragajwe uburyo abahanzi bakabaye ari abafatanyabikorwa n’aba producers kuko aribo bashyira hanze igihangano kugirango kigere ku baturage, hongera kugaragaramo ko abahanzi nyarwanda bakihaye agaciro mbere y’uko ibigo byigenga bikabaha. Kuko usanga bitewe n’uburyo umuhanzi yifuza amafaranga usanga company runaka imufashe ikamugenera ayo ishaka aho we yagafashe iya mbere mugutanga igiciro ahagazeho, haje no kugaragara ikibazo cy’uko abahanzi badafite abayobozi ‘Managers’ usanga basa naho batazi agaciro bafite.



















TANGA IGITEKEREZO