Massamba Intore, Jean Paul Samputu, ndetse na Gakondo Group banejejwe n’uburyo bakiriwe mu gihugu cya Uganda aho bari bitabiriye igitaramo bari batumiwemwo na Dr Jose Chameleon yari yise “ Badilisha Concert”. Haje gutungurana k’uruhande rwa Massamba na Samputu aho bumvishe indirimbo zabo zizwi.
Aganira na IGIHE, Jules Sentore umwe mu bahanzi babarizwa muri Gakondo Group, yagize ati: “ Byaturenze ukuntu abagande bazi indirimbo nyinshi zo mu Rwanda, ntabwo twari tuzi ko nabo bakurikirana muzika yo mu gihugu cyacu nk’uko natwe usanga indirimbo zabo ziba zizwi cyane mu Rwanda, gusa iki gitaramo kiri mu bitaramo cyatunejeje cyane nk’abahanzi bari bagiye bahagarariye U Rwanda”.
Dr Jose Chameleon yari yatumiye abahanzi benshi bakomeye bo muri aka karere k’Iburasirazuba, mu gitaramo “ Badilisha Concert”, cyitabiriwe n’abakunzi ba muzika benshi, icyo gitaramo cyikaba cyabereye ahitwa Kyadondo mu mujyi wa Kampala.
Amwe mu mafoto yaranze icyo gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO