Buri wese abinyuza mu nzira ze, ariko bombi Mc Monday na Prof Nigga bahuriza ku kwitotombera ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ridaha agaciro ibihangano byabo kandi ko ritabicuranga.
Mu magambo aherutse gushyira ku rukuta rwa facebook, Mc Moday [ubu usigaye ukoresha izina rya Saga Assou], wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Inyoni Yaridunze” yagize ati “Mu gihe kitarenze ukwezi maze gukora indirimbo enye ari zo “Oh Rayon”, “Have I told you”, “Fanya Kazi”, “I am sorry” n’izindi; ese ubu twavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryaba risinziriye ku buryo ritamenya ko ibi bikorwa bihari kandi bikorwa hashizwemo ingufu nyinshi? Nakurikiye ibiganiro by’imyidagaduro hafi ya byose buri gihe uko nasozaga umushinga, ariko nta na hamwe byavuzwe cyangwa ngo hagire n’umbaza uko bimeze!”
Yongeraho ati “Ariko sinzacika intege ngo ni uko mutagira icyo mutangariza abaturage kimvuyeho kuko ndabizi ko inkuru y’urupfu rwanjye yo muzarwanira kuyandika! Mbega mwebwe!!!! Ikibabaje ni uko ntazabashima kuko nzaba ntakimenya uwanditse cyangwa uwavuze! Ikinezeza cyane ni uko igihe nikigera ababifitemo uruhare bazicuza impamvu bishyizemo inzangano muri bo cyangwa impamvu barwaniraga giti [amafaranga afatwa nka ruswa atangwa ngo umuhanzi acurangwe cyane] inda yasumbye indagu! Harya ubwo iri shyamba [udutsiko tw’abahanzi n’abanyamakuru bakorana hafi na hafi] ryo twaryita iki? Saga Assou reka nyir’Umuringa awambare kuko akebo kajya iwamugarura! Ntawe nsabye kurira nta n’uwo mbwiye kwicuza aho kwifuza nzaharanira kudahuguza!”
Umva indirimbo ebyiri ziri mu nshyashya Saga Assou aheruka gushyira hanze:
Aya magambo yaje akurikira ibaruwa ifunguye umuraperi Prof Nigga aherutse koherereza itangazamakuru avuga ko nawe yinubira kuba adacurangwa n’amaradiyo menshi yo mu Rwanda.
Yagize ati “Binaniye kwihangana biba ngombwa ku mbatangariza ibintu numva byandenze. Imbarutso ni ubutumwa namenyeshejwe n’umunyamakuru ntavuze izina kubera umwuga we ariko Radio akorera yo ndayibabwira ni Rc Huye. Yantangarije ko hari abantu bababujije gukina indirimbo zanjye, ntiyambwiye abo ari bo cyangwa impamvu. Mu by’ukuri koko Radio zo mu Rwanda ntizikina indirimbo zanjye kandi mba nazibahaye, uretse Radio eshatu na Rc Huye irimo nizo zakinaga indirimbo zanjye.”
Uyu muraperi nawe avuga ko itangazamakuru riheza ibihangano bye birimo “Ubutumwa Bwa Nyamuzinda”, “Carte Rouge”, “Cishwa Aha”, “Shikareti(remix)”, “Isengesho Ry’Abashomeri(remix)”, n’izindi nshya asohora agahita azohereza abanyamakuru yanditseho ati "Ntizigurishwa zitangirwa ubuntu".
Proffesor Nigga, bivugwa ko akunda gukoresha amagambo akarishye mu mvugo ye, we aranerura akavuga ko ahubwo hari indirimbo zitagakwiye gukinwa kubera ko ngo zishishikariza abantu ubusambanyi, akavuga ko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hakoramo ruswa n’akarengane kugira ngo umuhanzi acurangwe.
N’ubwo aba bahanzi ari bo bagaragaza ko batishimira itangazamakuru ryo mu Rwanda bavuga ko ridacuranga indirimbo zabo, hari n’abandi bihora bivugwa ko ari abahanga ariko nabo ntibazamuke, bakavuga ko biterwa n’uko baba batahaye abanyamakuru amafaranga ya ruswa [giti] ngo bacurangwe.
Bamwe mu banyamakuru bemera ko koko mu Rwanda hakiragaragara ruswa mu icurangwa ry’indirimbo n’izamuka ry’abahanzi.
Gusa bamwe mu banyamakuru batunga agatoki abahanzi badacurangwa cyane mu kudashyira imbaraga mu kwamamaza ibihangano byabo bizeye ko itangazamakuru ari ryo rizaza kubishakira.
Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatangije gahunda y’amanama n’abanyamakuru, abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki ngo harebwe uko ibi bibazo nk’ibi bivugwa ko biri mu buhanzi n’itangazamakuru byakemurwa.
Amashusho y’Indirimbo Shikareti ya Prof Nigga:



















TANGA IGITEKEREZO